× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia na Germaine bateguje “Ibendera” bari hafi kurira bacyumva amagambo ya Kibonge bahuye bwa mbere

Category: Artists  »  5 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia na Germaine bateguje “Ibendera” bari hafi kurira bacyumva amagambo ya Kibonge bahuye bwa mbere

Abahanzikazi b’abavandimwe bakiri bato, Alicia na Germaine, bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bishimiye guhura na Clapton Kibonge.

Aba bahanzikazi bakomeje gukundwa cyane mu Rwanda no mu mahanga, basangije abakunzi babo akanyamuneza batewe n’amagambo y’ihumure n’ishimwe babwiwe n’umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya Imana, Mugisha Emmanuel, uzwi cyane nka Clapton Kibonge.

Bagize bati: “Twishimiye guhura n’umukinnyi wa filime w’icyamamare Clapton Kibonge. Yatubwiye inkuru nziza ko akunda cyane indirimbo zacu. Imana ihabwe icyubahiro.”

Alicia na Germaine, bakomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, ni abahanzi bato ariko bafite ijwi ryiza n’ubutumwa byafashije benshi kwiyegereza Imana binyuze mu bihangano birimo Ihumure, Wa Mugabo, Urufatiro, Uriyo, Ndahiriwe na Rugaba.

Kuri ubu bari gutegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise Ibendera, ubu ikaba yaramaze kujya hanze mu buryo bw’amajwi. Amashusho yayo, nk’uko umubyeyi wabo Innocent Ufitimana, uzwi nka Papa Innocent, yabwiye Paradise, ari hafi kurangira.

Yagize ati: “Tugiye gukora amashusho meza ahwanye n’ubwiza bw’amajwi twasohoye. Uko amajwi ari meza, ni ko na videwo twifuza ko izaba nziza cyane.”

Kuba Clapton Kibonge, umuntu wubashywe mu ruhando rwa filime n’umuziki uhimbaza Imana, wamamaye mu ndirimbo nka Fata Telefoni Mana, Isengesho, He Made a Way n’izindi yababwiye ko ahoza ku mutima umuziki wabo, byongeye kubatera imbaraga n’umurava mu rugendo rwabo.

Mu gihe amashusho ya “Ibendera” ari hafi gusohoka, ibyishimo by’aba bahanzikazi byarushijeho kuba byinshi nyuma yo guhabwa ishimwe na Clapton Kibonge.

Alicia na Germaine bakomeje kwandika amateka mashya mu muziki uhimbaza Imana, kandi “Ibendera” izarushaho guhamya ubuhanga bwabo. Umva amajwi yayo kuri YouTube uciye aha:

Alicia na Germaine bateguje “Ibendera” bari hafi kurira bacyumva amagambo ya Kibonge bahuye bwa mbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Tsurabakunda cyn

Cyanditswe na:   »   Kuwa 05/12/2025 09:00