× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alicia and Germaine na Israel Mbonyi bahagarariye u Rwanda muri Africa Golden Awards 2026

Category: Artists  »  32 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alicia and Germaine na Israel Mbonyi bahagarariye u Rwanda muri Africa Golden Awards 2026

Alicia na Germaine na Israel Mbonyi bahataniye ibihembo mu irushanwa rikomeye rya Africa Golden Awards rya 2026 bahuriyemo n’andi mazina akomeye muri Gospel nyafrika.

Africa Golden Awards 2026 iri mu biganza by’abafana nyuma yo gutangiza ku mugaragaro urutonde rw’abahatanira ibihembo mu byiciro bitandukanye, birimo n’abahanzi ba Gospel bakomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe.

Muri abo bahatanye, itsinda rya Gospel ry’u Rwanda rigizwe na Alicia Ufitimana na Germaine Ufitimana, rikomeje kuba mu bahanzwe amaso cyane nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Top African Gospel Group/Duo 2026, ni ukuvuga “Icyiciro cy’Itsinda rya Gospel cyangwa Abaramyi Babiri Baririmbana Bahize Abandi muri Afurika mu mwaka wa 2026.”

Alicia and Germaine bahatanye mu cyiciro cya Top African Gospel Group/Duo [Itsinda ryiza muri Afrika], aho bahanganye n’amatsinda akomeye nka Dube Brothers (Afrika y’Epfo); Joyous Celebration (Afrika y’Epfo); Karura Voices (Kenya); KIG Gospel (DRC);

Midnight Crew (Nigeria), Stream of Life Choir (Uganda), Team Eternity (Ghana), The Gratitude (Coza) - Nigeria; The Unveiled (Zimbabwe), The Voice (Tanzania), Wapendwa Muziki (Kenya), Women in Praise (Afrika y’Epfo), CVC (Tanzania), Bethel Revival Choir (Ghana), na Agape Gospel Band (Tanzania).

Ibi bibaye mu gihe aba bakobwa bombi bari bamaze kwegukana igihembo gikomeye muri Shining Star Africa Awards 2026, aho begukanye igihembo cya Best Star New Gospel Artist nk’abaramyi bashya bakizamuka, bikabaha icyubahiro gikomeye mu muziki wa Gospel ku rwego rw’Afurika.

Sobanukirwa iby’aya marushanwa ya Africa Golden Awards 2026 Alicia na Germaine bahatanyemo, n’amategeko agenga gutora

Africa Golden Awards 2026 iri mu bihembo bikomeje gukurura abantu benshi kubera uburyo bwo gutora bushingiye ku bafana n’imiyoborere igamije gushimira impano ku rwego rw’umugabane.

Iri rushanwa ryatangije ku mugaragaro icyiciro cyaryo cyo gutora cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026, aho abahanzi n’abandi banyempano n’abanyamwuga mu ngeri zitandukanye bashyizwe mu byiciro birimo umuziki, itangazamakuru, ubuhanzi n’ubucuruzi ngo bahatanire ibihembo.

Muri iri rushanwa, amategeko ashingiye ku majwi afite uruhare rukomeye, kuko uzahabwa igihembo cy’icyiciro agomba kuzaba afite nibura amajwi 50,000 yemewe kugira ngo yemererwe gutsindira igihembo cy’Amadorali ya Amerika, 5,000, mu gihe igihembo gikuru gisaba nibura 500,000 by’amajwi yemewe, aho uzaba yatsinze azagenerwa 50,000 USD (Miliyoni 72 Frw)

Aya mategeko kandi ashimangira ko gutora bikorerwa gusa ku rubuga rwemewe rwa www.africagoldenawards.co, amajwi agasuzumwa kugira ngo hirindwe uburiganya, kandi icyemezo cya komite itegura irushanwa kikaba ari ntakuka.

Muri iki cyiciro cy’ubuhanzi, cyane cyane mu muziki wa Gospel, hagaragayemo itsinda ry’abakobwa b’abaririmbyi b’Abanyarwanda Alicia Ufitimana na Germaine Ufitimana, bakomeje kugaragaza isura nshya y’umuziki wa Gospel ku rwego rwa Afurika.

Aba bakobwa bombi bari mu bahatanye mu cyiciro cya Top African Gospel Group/Duo, aho bahanganye n’andi matsinda yo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, byose bikaba byarakozwe hagamijwe kugaragaza impano zubaka, zitanga ubutumwa bwo kwizera, amahoro n’icyizere mu buzima.

Kuba bari ku rutonde rw’abahatanira iri rushanwa bikomeje kubaha isura ikomeye, cyane cyane ko bamaze kuba bamwe mu bakunzwe kubera indirimbo zabo zitandukanye zirimo Uriyo, Ibendera, Urufatiro, Wa Mugabo na Rugaba zagiye zigira uruhare mu kubaka no gukomeza kwizera kwa benshi.

Icyakora, intambwe yabo muri Africa Golden Awards 2026 ntiyavuye ku busa, kuko bari bamaze kwegukana igihembo gikomeye muri Shining Star Africa Awards 2026, aho begukanye igihembo cya Best Star New Gospel Artist.

Ibi bihembo byabereye i Kigali ku wa 7 Werurwe 2026 muri Olympic Hotel, bikaba byari n’ubwa mbere bibereye mu Rwanda nyuma y’uko byaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo.

Mu gihe Africa Golden Awards 2026 ikomeje, Alicia na Germaine bakomeje kugaragara nk’abafite amahirwe n’icyizere gikomeye mu cyiciro cya Gospel, cyane cyane nyuma yo kwegukana igihembo cya Shining Star Africa Awards 2026.

Kuba baramaze kugera kuri iyo ntsinzi bibaha umwihariko mu bahatanye, bikongera amahirwe yo gukomeza kugera ku ntera yo hejuru mu majwi.

Ibi binagaragaza ko umuziki wa Gospel nyarwanda uri gutera imbere, kandi ko aba bakobwa bombi bafite uruhare rukomeye mu kuwugeza ku rwego mpuzamahanga, aho bakomeje kuba intangarugero muri Afurika no hanze yayo.

Ubutumwa bwabo nyuma yo gushyirwa mu bahatana

Aba bakobwa bombi bakomeje gushyira u Rwanda ku itara mu guhatanira ibihembo bikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.