× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jeanne Nayo yateguje urugendo azabanamo n’Imana nyuma yo gusohora “Utugarure” igasamirwa mu bicu

Category: Artists  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Jeanne Nayo yateguje urugendo azabanamo n'Imana nyuma yo gusohora “Utugarure” igasamirwa mu bicu

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dufashwanayo Jeanne uzwi nka Jeanne Nayo, yateguje Urugendo rw’Ivugabutumwa mu Karere ka Nyabihu.

Nayo akomeje ibikorwa bye by’ivugabutumwa aho ateganya igikorwa gikomeye cya “Mission Trip,” Urugendo rw’Ivugabutumwa azakora ku wa 21 Werurwe 2026, kuva Saa Munani z’amanywa kugeza Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, kuri Nkuri SDA Church, aho abazitabira bazafatanya mu kuramya no guhimbaza Imana bifashishije indirimbo ze.

Ibi bije bikurikira isohoka ry’indirimbo nshya ya Jeanne Nayo yise “Utugarure”, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana. Iyi ndirimbo igaruka ku isengesho rikomeye ryo gusaba Imana kongera kugarura amahoro, ibyiringiro n’ubumwe mu bantu bayo.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Jeanne Nayo yavuze ko “Utugarure” ari indirimbo yavuye ku mutima, ishingiye ku bihe bikomeye isi irimo, dore ko aririmba ati: “Mana reba uko tumeze, reba amakuba twagize…”, agaragaza uko abantu bakomeje guhura n’ibibazo bikomeye ariko bagakomeza kwiringira Imana.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 27 Gashyantare 2026, ikaba ari imwe mu ndirimbo zizagaragara kuri gahunda y’ibihangano ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka. Ni na yo ya mbere imutangije umwaka wa 2026, nyuma y’iyo yise “Nta Mpamvu” yasohoye amashusho yayo mu Kuboza 2025.

Igikorwa cya “Mission Trip” ateganya ni kimwe mu bigaragaza ko atagamije gukora umuziki gusa ngo yiturize, ahubwo anashyize imbere ivugabutumwa rishingiye ku guhumuriza abantu no kubashishikariza kwegera Imana yifashishije ijwi ryiza Imana yamuhaye.

Jeanne Nayo akomeje kwifurizwa kuzabana n’Imana muri uru rugendo, kuko ari rumwe mu bikomeje kugaragaza ko afite intego yo gukoresha impano ye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza, aho ibikorwa bye bihuza umuziki n’ivugabutumwa mu buryo bugera ku mitima ya benshi.

Jeanne Nayo wateguje “Mission Trip” agezweho muri “Utugarure”. Yirebe kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.