× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR yambuye ubushumba abantu 35 bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Category: Pastors  »  9 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

ADEPR yambuye ubushumba abantu 35 bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, bwifashishije urukuta rwabwo rwa X yahoze ari Twitter, bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo kwambura inshingano z’ubushumba n’iz’ububwirizabutumwa abantu 35 bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bose bakuweho nyuma yo gusanga barahamijwe n’inkiko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iri tangazo ryasohotse mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2026, risinyweho n’Umushumba Mukuru, Rev. Ndayizeye Isaïe.

Ryasobanuraga ko iki cyemezo gishingiye ku myanzuro y’Inama Nkuru y’Abashumba yateranye inshuro zitandukanye, zirimo izo ku ya 22 Ukwakira 2025 no ku ya 11 Gashyantare 2026, aho hasuzumwaga imyitwarire n’amateka y’abari bafite inshingano z’itorero bagaragayeho ibyaha bya Jenoside.

Nk’uko byatangajwe, abo bantu bambuwe inshingano bari barahawe ububasha bwo kuyobora no kubwiriza mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), ariko kuba barahamijwe n’inkiko byatumye batakaza izo nshingano burundu.

Urutonde rwatangajwe rugaragaza imyirondoro irambuye y’abo bantu, harimo amazina yabo, aho bakoreraga mu gihe cya Jenoside, inshingano bari bafite, ndetse n’aho babarizwa ubu.

Muri bo harimo Uwinkindi Jean

Uwinkindi Jean yakatiwe igifungo cya burundu, wahoze ayobora Paruwase i Nyamata mu Burasirazuba.

Harimo kandi Nsanzurwimo Joseph

Nsanzurwimo Joseph yigeze kuba Umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’Igihugu, ubu akaba abarizwa mu Bubiligi. Abandi bagaragara kuri uru rutonde bakoreraga mu bice bitandukanye by’Igihugu no hanze yacyo, birimo mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse no mu bihugu nka Uganda, RDC na Malawi.

Bamwe muri bo bafungiye mu magororero atandukanye arimo aya Huye, Mpanga, Muhanga na Nyanza, mu gihe hari n’abataramenyekana aho bari, ndetse n’uwatorotse igororero.

Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko iki cyemezo kigamije kubahiriza amahame y’itorero no gukomeza gusigasira ubunyangamugayo n’icyizere cy’Abakristo baryo, bityo ko nta muntu wahamijwe ibyaha nk’ibyo wakomeza guhabwa inshingano z’ubuyobozi mu itorero.

Itangazo rya ADEPR ku ifoto

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.