Alicia and Germaine, abakobwa bavukana bagezweho mu muziki wa Gospel nyarwanda, bahataniye igihembo cya Best Star New Gospel Artist of the Year 2025/26, akaba ari igihembo cy’umuramyi mushya mwiza muri Afrika.
Iki gihembo bagihataniye mu bihembo bikomeye bya Shining Stars Africa Awards 2026, biteganyijwe gutangirwa i Kigali ku wa 7 Werurwe 2026. Byari bisanzwe bitangirwa muri Afurika y’Epfo, ariko ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda.
Ni nyuma y’uko ababitegura bashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bucuruzi bushingiye kuri serivisi no kwakira ibirori mpuzamahanga bihuza abantu benshi.
Ibirori by’itangwa ry’ibi bihembo biri ku rwego mpuzamahanga, bizitabirwa n’abashyitsi bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Uganda, Tanzania, Afurika y’Epfo, Kenya, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gambia, Ethiopia n’ibindi.
Ababitegura batangaje ko biteganyijwe kwitabirwa n’abantu bagera ku gihumbi, barimo abahanzi, abanyamakuru, abashoramari n’abandi bafite amazina azwi ku mugabane wa Afurika.
Mu bahataniye ibi bihembo harimo amazina akomeye nka Fally Ipupa wo muri DRC, icyamamare muri sinema ya Nigeria Uche Montana, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Guinea-Bissau, Ilídio Vieira Té. Hari kandi abahanzi n’ibyamamare bazaba baturutse hanze ya Afurika, barimo Lava wo mu birwa bya Trinidad & Tobago.
Ku ruhande rw’u Rwanda, uretse Alicia na Germaine bahataniye igihembo cy’umuramyi mwiza mushya, hari n’abandi bahagarariye Igihugu mu byiciro bitandukanye barimo Miss Mutesi Jolly (Miss Rwanda 2016), Oswald Mutuyeyezu wa Radio & TV10, Laura Sarah Uwase ukina filime;
Noopja wamamaye mu ndirimbo "Murabeho ndagiye" akaba ’yaranacuze’ [kurema] Element, Nelly Misago Wilson washinze ZACU Entertainment akaba yaranayoboye InyaRwanda, Clapton Kibonge, Bruce Melodie, Dogiteri Nsabii, Nadia Nana n’abandi.
Ibyiciro bihataniwe muri Shining Stars Africa Awards birenga 40, bikubiyemo siporo, imyidagaduro, ubucuruzi, imiyoborere, ikoranabuhanga n’izindi nzego zitandukanye. Amatora azatangira ku wa 9 Gashyantare 2026 asoze ku wa 7 Werurwe 2026, akazakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Kuba Alicia na Germaine bahataniye iki gihembo kiri ku rwego rwa Afrika, bikomeje kugaragaza uko umuziki wa Gospel nyarwanda uri kugenda wiyubaka binyuze ku itafari na bo bashyizeho, kandi ubwabo bakarushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ni intambwe ikomeye ku buhanzi bwabo ndetse no ku muziki w’u Rwanda muri rusange, dore ko banaherutse gushyira hanze indirimbo ifite amashusho ari ku rwego mpuzamahanga, ikaba ari Ibendera ikomeje gukundwa na benshi.
Nyuma yo gushyirwa mu bahatanira ibi bihembo, Alicia na Germaine batangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo ko bafite ishimwe rikomeye. Banditse bati: "Alicia and Germaine; turashima Imana ku bwo kuboneka mu bahatana mu bihembo mpuzamahanga bya Shining Stars Africa Awards 2026 mu cyiciro cya Best Star New Gospel Artist 2026.
Turabicyesha Imana yatugabiye uyu murimo ndetse na mwe mukomeje kudushyigikira mutizigamye. God bless you [Imana ibahe umugisha]. Amatora azatangira: Tariki ya 09/02/2026 naho ibihembo bizatangirwa i Kigali: Tariki ya 07/03/2026.
Alicia na Germaine batangiye kurabagirana ku rwego rwa Afrika
Alicia na Germaine, abaramyi bashya beza muri Afrika - ni cyo gihembo bahataniye
Reba indirimbo yabo Ibendera kuri YouTube
Mbere na mbere dushimiye Imana ikomeje guteza intambwe abahanzi bacu byumwihariki Nshimira papa Innocent ABA music. Nizeye insinzi ntashidikanya kuko Imana iri kumwe natwe. Alicia na Germaine ndabakunda cyane ♥️♥️♥️
Mbere na mbere dushimiye Imana ikomeje guteza intambwe abahanzi bacu byumwihariki Nshimira papa Innocent ABA music. Nizeye insinzi ntashidikanya kuko Imana iri kumwe natwe gusa Alicia and Germaine ndabakunda cyane ♥️♥️♥️