Itsinda Alicia and Germaine abahanzikazi bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki wabo kubera indirimbo nshya Ndahiriwe, basangije abakunzi babo imirongo bakunda kurusha indi mu ya Bibiliya.
Indirimbo yabo nshya Ndahiriwe, ikomeje guca ibintu mu Rwanda no hanze yarwo. Uretse ubuhanga bwabo mu kuririmba no guhuza amajwi, aba bahanzi bagaragaza ko indirimbo zabo zishingiye ku mbaraga z’Ijambo ry’Imana.
Mu kiganiro bagiranye na ABA Music ku wa 2 Nzeri 2025, baganiriye ku mirongo yo muri Bibiliya ibafasha mu buzima bwa buri munsi ndetse ikaba isoko y’ibihangano byabo.
Alicia: "Imana ihindura ibihe"
Alicia yasobanuye ko ikintu kimukomeza ari ukwibuka ko Imana idatekereza nk’abantu kandi ko ihindura ibihe. Yagize ati:
“Hari igihe umuntu akwaturiraho ibibi avuga ko nta ho uzagera. Ariko Imana yo kuba yaratanze umwana wayo w’ikinege ngo aze kudupfira, ni ikimenyetso ko yadukorera ibyo tutabasha gutekereza.
Hari aho Icyanditswe kivuga ngo: ‘Niba umwana agusaba ifi ntumuhe inzoka, yagusaba umugati ntumuhe ibuye’ (Matayo 7:9), nge Data wanyu wo mu ijuru nzabura nte kugirira neza intore zange zintakira ku manywa na nijoro? Imana iradukunda rero.”
Yakomeje avuga ko iyo Imana igiye kugirira neza umuntu, imuheshereza ikuzo aho yatoreye isoni: “Aho wambariye ubusa, aho wiciwe n’inzara, ni ho ikugaburirira, igatuma na bo bantu bayiha icyubahiro.”
Germaine: "Ntidukwiriye kwirwanirira"
Ku ruhande rwe, Germaine yavuze ko ijambo amenyereye gukoresha kenshi mu buzima bwe riri mu gitabo cya 1 Samweli 17:45. Yagize ati:
“Wanteranye icumu n’agacumu, ariko nge nguteye mu izina ry’Uwiteka, Imana ya Isirayeli wasuzuguye. Iryo jambo riramfasha cyane. Rinyigisha kutirwanirira. Ntidukwiriye kwirwanirira muri ubu buzima, kuko hari Imana iturwaniriza.”
Iyi mirongo yombi itanga ishusho y’ukuntu Alicia and Germaine bafata umuziki wabo nk’uburyo bwo gusangiza abandi ukwizera kwabo. Indirimbo yabo Ndahiriwe irimo insanganyamatsiko yo kwiringira Imana, ikaba yarabajemo mu bihe byo gusenga by’iminsi itatu bakoze batarya, batanywa, nk’uko babyitangarije.
Alicia na Germaine basanga imbaraga z’umuririmbyi nyakuri atari ijwi rye gusa, ahubwo ari umutima uhuza n’Ijambo ry’Imana. Iyo mirongo yo muri Bibiliya bakunze kurusha indi ni yo ibafasha guhangana n’ibihe bikomeye no gukomeza gutanga ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo zabo.
SANGIRA NA BO IJAMBO RY’IMANA MURI NDAHIRIWE: