Nyuma y’urugendo rw’itangazamakuru (Media Tour) rwari rugamije kumenyekanisha indirimbo yabo nshya bise “Uriyo”, abaramyi Alicia na Germaine bashimiye byimazeyo ibitangazamakuru n’abakunzi babo babaye igisubizo muri uru rugendo.
Mu ifoto yashyizwe ahagaragara, aba bahanzi bagaragaje amazina y’ibitangazamakuru byinshi byabafashije, birimo Radio Rwanda, Radio Imanzi, Radio & TV 10, Radio Rusizi, Radio Rubavu, ndetse n’ibinyamakuru byandika nka Inyarwanda.com, Igihe.com, Umuseke.rw, Isimbi.tv, KigaliConnect.com na Paradise.rw.
Banashimiye cyane abafana babakurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ababafashije mu kwamamaza indirimbo "Uriyo" biciye kuri YouTube, TikTok, na Instagram, aho ubutumwa bwabo bwo kuramya Imana bwakiriwe neza.
Alicia na Germaine batangaje ko bishimiye uburyo ubutumwa bw’indirimbo “Uriyo” bwageze ku mitima ya benshi, kandi bakomeje gushishikariza abakunzi babo gukomeza gusangiza abandi ubu butumwa bwiza.
Bashimangiye ko ari intangiriro y’ibindi byinshi biteguye gusangiza isi, byose bigamije guhimbaza Imana no gukomeza imitima.
Ni ubutumwa bwaje bukurikira ubundi bw’ishimwe banyujije ku rukuta rwabo rwabo Instagram. Alicia yumvikana agira ati: "Alicia & Germaine turashimira cyane abagize uruhare bose mu kumenyekanisha indirimbo yacu nshya "Uri Yo";
Yaba abanyamakuru n’ibinyamakuru birimo Radio Rwanda, Radio & Tv10, Radio Imanzi, RBA Rusizi, IGIHE.com, InyaRwanda.com, Paradise.rw, Umuseke.rw, Isimbi Tv n’abandi bose badufashije kandi mukomeje kudufasha. Tunashimiye abakunzi bacu badahwema kutuba hafi. Turabakunda. Imana ibahe umugisha. #UriYo #AliciaAndGermaine #ImanaIbirimo".
Reba amashusho y’indirimbo Uriyo ya Alicia na Germaine kuri YouTube:
Murakoze cyane kuko gushima ni ngombwa mubuzima kandi icyo umuntu yagufasha cyose kabone nubwo kaba ari akantu gato burya aba akoze kuko gufatisha bihera hasi
Mwihangane kuba mbandikiye ntinze si uko ntabakurikiranye ahubwo narindi mutuntu tutanyoroheye murabizi namwe ko ndi mubafana nakuru nubwo mwankuye muri group gusa ntaribi
Kandi muhumure natwe turabakunda cyane bavandimwe Bacu
MURAKOZE.