× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Akunda imyandikire ye! Kunda Ruth yasubiyemo indirimbo "Amagambo" ya Patient Bizimana anamuha umukoro

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Akunda imyandikire ye! Kunda Ruth yasubiyemo indirimbo "Amagambo" ya Patient Bizimana anamuha umukoro

Umuramyi Kunda Ruth Esther umenyerewe mu ndirimbo "Ibambe" yongeye kugaruka mu nganzo agarukana indirimbo "Amagambo" ya Patient Bizimana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro na Paradise, Kunda Ruth Esther yavuye imuzi ibyo kugaruka mu kibuga akagarukana imwe mu ndirimbo za Patient Bizimana. Mbere na mbere yagize ati: "Kuri ubu ndumva meze neza cyane mu bugingo ndakomeye, ndashima Yesu Kristo."

Ntibazakubeshye nta mugenzi utagira intego n’akanozangendo. Ibi twabyita amahano nk’uko hambere kutitwaza inkoni babyitaga "Kugenda imbokoboko". Uyu muramyi yavuze ku ntego yo kongera kugaragara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ruth ati: "Intego yavuye mu kuba ndi umuramyi kandi nkunda kuramya Imana no gushaka kwibutsa abakunzi b’ibihangano byanjye ko mu buzima bwa buri munsi tubamo ko dukwiye kuzirikana intego yatuzanye hano kw’isi; ari yo kuramya no guhimbaza Imana no gukora imirimo myiza."

Avuga ku migabo n’imigambi afite mu mwaka wa 2025, Ruth ati: "Niyemeje gukora cyane no kubagezaho indirimbo nyinshi Kandi nziza zibahembura mu bugingo. Kuri ubu abasaruzi barimo kwiyongera kabone n’ubwo Kristo atubwira ko bakiri bakeya mu gihe ibisarurwa byo bikomeje kuba byinshi."

Abajijwe impamvu yahisemo gusubiramo indirimbo "Amagambo" y’umusaruzo Patient Bizimana, yagize ati: "Nkunda imiririmbire n’imyandikire ye bityo nkaba nifuza ko nk’umuhanzi wambanjirije muri uyu murimo w’uburirimbyi yamfasha agashyigikira impano yanjye, nanjye ikagera ku rwego rushimishije".

Kunda Ruth akaba ari umwe mu baramyi bazwiho kugira impano ikwiriye kuhirwa igatohagira nka rwa rurabo Karemera yaririmbye. Ni umwe mu banyempano barimo kuzamuka neza akaba yaramenyekanye mu ndirimbo Ibambe, Nshatse Imana na Nzaririmba.

Afatwa nk’umwe mu bahanzi batanga icyizere bitewe n’ijwi rye ryiza n’ubutumwa bwihariye mu ndirimbo z’ihumure n’izibanda ku gakiza.

Tariki 03/08/2024, uyu muramyi yagize isabukuru y’amavuko. Kuri uwo munsi ibyamamare muri Gospel bikaba byarifatanyije nawe, ibintu avuga ko byamushimishije cyane.

Kunda Ruth yasubiyemo neza indirimbo ya Patient Bizimana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Komerezaho kd nibi shoboka wazaduha video yayo

Cyanditswe na: tresor   »   Kuwa 23/01/2025 06:49