× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Akamaro ko kugira ikinyabupfura mu buzima

Category: Words of Wisdom  »  1 March »  Jean d’Amour Habiyakare

Akamaro ko kugira ikinyabupfura mu buzima

Abantu benshi iyo uvuze ikinyabupfura babyumva neza iyo ubishyize mu Cyongereza ukavuga discipline, ariko ntibikuraho ko ari umuco w’ingenzi buri wese akwiriye kugira mu buzima bwe bwa buri munsi.

Mu gitabo k’Imigani 25: 28 havuga ko ‘Umuntu utitangira mu mutima, Ameze nk’umudugudu usenyutse utagira inkike.’ Abandi bo bavuga ko ubumenyi butagira umutimanama ari ubusa, itongo rya roho mbi, n’ibindi bibi byose bifuriza umuntu utagira rutangira, ukora ibyo yiboneye byose, mbese udafite ikinyabupfura.

Paradise yifuje kugaruka ku kamaro ko kugira ikinyabupfura, cyangwa umutimanama.
Umuntu utagira ikinyabupfura nta murongo aba afite. Uwo muntu aba asa n’utwarwa n’umuyaga kuko ajya aho ashatse. Umuntu ufite umutimanama we agira amahame, akagira ibyo yirinda gukora nubwo yaba abishaka.

Nta nzozi wageraho udafite ikinyabupfura. Iyo utubaha abantu, ukajya ubarebera ku rutugu kuko wumva ko hari icyo bagomba kukubahira, bishobora kuzakubuza kugera ku nzozi zawe, kuko abantu ari bo bintu, kandi iyo utabafite ntacyo uba ufite.

Ushobora gusanga uwo usuzugura uyu munsi ari we uzagira uruhare mu kugera ku nzozi zawe. Amahirwe uzagira ni uko azaba ari umuntu ukurikiza itegeko ry’Imana ryo kutihorera. Bivuze ko ikinyabupfura ari cyo kirema ejo hazaza hawe.

Iyo utagira ikinyabupfura urushaho kutakigira, ugahinduka inyamaswa. Uko urushaho kutakigira ni ko uba wikururira amarira menshi, kuko iyo usuzuguye umuto ntutinya umukuru. Ibi birangira ubaye barihima, ugasuzugura umuntu kandi wenda ari we wari ugiye kugukura mu bibazo, ugatangira kurira uvuga uti ‘iyo mbimenya.’

Ikinyabupfura kigufasha kuyobora amarangamutima yawe. Amarangamutima y’umujinya atuma uvuga nabi, ugakora nabi kandi ugatekereza nabi. Iyo ugira ikinyabupfura wirinda guhita usubiza nabi ukubwiye nabi, bikurinda kurwana no gukora ibindi bikorwa bibi.

Umuntu utagira ikinyabupfura bituma ahora ahantu hamwe, kuko inshuti ze ziba zitabona uko zimugira inama y’icyamufasha mu buzima cyamuteza imbere, kubera gutekereza ko atazumvira. Nta kintu wahindura udafite ikinyabupfura.

Ikinyabupfura kikuzanira inshuti zo mu ngeri zose. Abakuze baragukunda, abo mungana n’abo uruta bikaba akarusho. Umuntu ufite amahoro muri iyi si ni ufite ikinyabupfura. Niba kugira ikinyabupfura byarakunaniye, hari ibintu wakora ukabyitoza. Siga igitekerezo Paradise izabigarukeho ubutaha.

Kugira ikinyabupfura bigufungurira amarembo menshi agana aheza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.