× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ahanzwe amaso n’ibyamamare! Ngabo Alexis yahuje umurunga na Injiri Bora mu ndirimbo "Ni Umukiza"

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ahanzwe amaso n'ibyamamare! Ngabo Alexis yahuje umurunga na Injiri Bora mu ndirimbo "Ni Umukiza"

Amaraso mashya azanye ubutunzi! Ngabo wa Mugabo na Injiri Bora begereje imitima intebe y’imbabazi mu ndirimbo "Ni Umukiza".

Nyuma yo gutanga umusanzu wo kubaka igihugu mu ndirimbo "Tuyobowe n’intare" imwe mu zanyeganyeje amahema mu gihe cy’amatora,umuramyi Ngaboyimanzi Alexis uzwi mu Muziki nka Ngabo wa Mugabo yerekeje Imbaraga ku bakunzi b’umusaraba mu ndirimbo nziza cyane yise "Ni Umukiza" yahuriyemo na Injiri Bora Choir asanzwe aririmbamo.

Iyi ndirimbo ishobora kuzaca agahigo ko kwigarurira imbuga nkoranyambaga ahanini bitewe n’imyandikire yayo yuje ubuhanga Ndetse Ikaba iririmbitse mu buryo bwakorohera buri wese kuyitora nk’isengesho rya buri munsi. Yuje ubuhanga igira iti: "Yesu ni umukiza w’ubugingo bwanjye, amfashe ukuboko ndakomeye, ampozaho ijisho, ntiyakwemera ko nzimira. Niwe Nshuti yanjye Magara".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Ngabo wa Mugabo yagize ati: "Gukora iyi ndirimbo ahanini nashakaga kwibutsa abantu urukundo rw’indengakamere Kristo akunda abantu Ndetse no kuzirikana ubucuti hagati yacu na Kristo.

Uyu muramyi ni uwo kwitega, atangiranye Imbaraga ndetse agaragaje itandukaniro n’abahanzi bakizamuka:

Ahanini usanga kimwe mu bintu bigora abahanzi bagitangira urugendo rwo gukora umuziki ku giti cyabo ari ubutumwa batanga mu ndirimbo za mbere Ndetse n’uburyo babutangamo. Uyu muramyi we akaba yinjiranye imbaraga.

Nyuma yo gukora indirimbo yise "Tuyobowe n’intare" yatuye Perezida Paul Kagame aho yavuze ko yabitewe n’urwobo rusumba urwa bayanga yakuyemo Abanyarwanda akabatereka ku itara ry’icyerekezo rukaba rugeze aho rwitwa "Bandebereho", rukaba rusingizwa n’amahanga, kuri ubu Ngabo wa Mugabo yaciye impaka agaragazako kuba Kristo yaramutoranyije atamwibeshyeho bikaba bigaragarira muri iyi ndirimbo ya kabiri.

Muri iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa buhumuriza imitima yahabye ikanakomeza amaboko atentebukijwe n’ibihe tuyibagiwe n’amavi asukuma, bigaragara ko yakozwe n’aba producers b’abahanga yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ni imwe mu ndirimbo zigaragaramo imyambarire myiza yaba mu ruhande rwe n’abaririmbyi ba Injiri Bora aho bagaragara mu myenda yiganjemo ibara ry’umweru urabagirana.

Kuba yaragize igitekerezo cyo gukorana na Injiri Bora Imwe mu makorali akomeye kandi akunzwe kuri ubu butaka bw’u Rwanda no muri aka Karere bigaragaza iyerekwa rigari n’icyerekezo kuri uyu muririmbyi, ibi bigashimangira ko nta kabuza Imana yamutoranyije izamugeza kure. Tubibutse ko Injiri Bora Isanzwe ibarizwamo Gad umwe mu baririmbyi batanga icyizere muri Gospel.

Ni umwe mu baririmbyi bafitiwe icyizere. Aganira na Paradise, Dany Mutabazi uherutse gusohora indirimbo "Inzira" ikomeje kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga, yavuze ko Ngabo wa Mugabo ari umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza bakaba bitezweho kuzatanga umusanzu ukomeye muri Gospel.

Si Danny Mutabazi gusa! Dudu Rehema umwe mu banyamakuru beza akaba n’umwe mu ba Promoters beza bafite ijisho rizi kurobanura zahabu mu byondo, yagize ati: "Ngabo ni umwe mu baririmbyi beza mbonye kuva natangira gukora itangazamakuru. Yifitiye icyizere nativumbura bizagenda neza".

Ngaboyimanzi Alexis wibukije abantu ko Kristo atakwemera ko bazimira n’ubwo baca mu bihe bikomeye, yatangiriye ivugabutumwa mu makorali y’abana mu ntara y’Iburengerazuba, i Gisenyi mu Karere ka Rubavu. Kuri ubu yateguje abakunzi be kubagezaho indirimbo nyinshi mu bihe bizaza.

Ngabo wa Mugabo na Injiri Bora begereje imitima intebe y’imbabazi mu ndirimbo "Ni Umukiza"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.