× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Afite indirimbo yarebwe na Miliyoni 63: Ni muntu ki KS Bloom wahize abaramyi bose muri Afrika muri Trace Award?

Category: Artists  »  October 2023 »  Our Reporter

Afite indirimbo yarebwe na Miliyoni 63: Ni muntu ki KS Bloom wahize abaramyi bose muri Afrika muri Trace Award?

Mu bihembo bya Trace Awards 2023 biherutse gutangirwa mu Rwanda, KS Bloom niwe wabaye umuhanzi mwiza w’umwaka mu bahanzi bose ba Gospel bo muri Afrika. Paradise yacukumbuye amakuru ye mu rwego rwo kugera ku nyota y’abasomyi bacu.

Ibihembo bya Trace Awards 2023 byatangiwe i Kigali muri BK Arena kuwa 21 Ukwakira 2023. Byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye nka Davido, Rema, Nomcebo ’waririmbye Jerusalema’, Benjamin Dube, Tonzi, Aline Gahongayire, n’abandi.

Abegukanye ibi bihembo bakiriwe na Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, abaha ikaze mu Rwanda ababwira ko ari mu rugo. Bishimiye cyane guhura n’umukuru w’igihugu ndetse umuhanzikazi Bwiza we yatangaje ko nyuma yo gusuhuza Perezida Kagame, yatinye kongera koga.

Paradise.rw yashakishije amakuru y’umuhanzi wahize abandi bose muri Gospel. Ni nyuma y’uko izina rye ritari risanzwe rizwi cyane mu Rwanda kuko benshi babonaga iki gikombe gikwiriye guhabwa nka Sinach, Benjamin Dube, Israel Mbonyi, Mercy Chinwo n’abandi b’amazina akomeye.

Nonese KS Bloom wegukanye iki gihembo ni muntu ki?

KS Bloom ni umwe mu bahanzi 5 bari bahataniye igihembo cya "Best Gospel Artist" muri Africa muri Trace Awards 2023. KS Bloom wo mu gihugu cya Ivory Coast yari ahatanye na Benjamin Dube wo muri Africa y’Epfo, Janet Otieno wo muri Kenya, Levixone wo muri Uganda unafite inkomoko mu Rwanda na Moses Bliss wo muri Nigeria.

KS Bloom niwe waje kwegukana igikombe cya Best Gospel Artist. Akimara kwegukana iki gikombe, yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko agituye Yesu. Ati "Ce trophée c’est pour Jesus" [Iki gikombe ni ku bwa Yesu]. Yagituye kandi igihugu cye, umuryango we, abakunzi be ndetse n’abahanzi bose ba Gospel ku Isi.

Yashimiye Trace Awards Festival yatanze ibi bihembo anashimira Madamu Nadeige Tubiana Umuyobozi Mukuru wa Trace Côte d’Ivoire. Ni igikombe cya mbere atwaye nyuma y’uko ashyize hanze Album nshya yitwa "Disciple dans la ville" ikomeje kwishimirwa cyane. Yashimye Imana ku bwa ’surprise’ nyinshi akomeje kubona.

Yahize abahanzi bose ba Gospel muri Africa mu bihembo bya Trace Awards

KS Bloom arakunzwe cyane nk’uko bigaragarira mu bihangano bye. Impamvu atazwi na benshi mu Rwanda ni uko aririmba mu rurimi rw’Igifaransa, kandi abanyarwanda benshi bakaba bumva ururimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili. Gusa abamukurikira, baramukunda cyane bitewe n’amagambo yuje indirimbo ze ukongeraho guca bugufi kwe.

Ni umuramyi utarasigaye inyuma mu gukoresha imbuga nkorangambaga kuko kuri Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 800, we akaba akurikira gusa abantu 34. Yitwa KS Bloom Music. Ntabwo akunze gukoresha cyane uru rubuga, kuko amaze kurushyiraho ubutumwa 12 bwonyine.

Urebye akora umuziki nk’umwuga, kandi abyitaho cyane aho ashaka abantu bamufasha. Ibaze ko afite ba ’Manager’ babiri, ndetse na nimero zabo azishyira ku mbuga nkoranyambaga ze. Manager we mbere aboneka kuri nimero: +2250707792964 naho Manager we wa kabiri aboneka kuri nimero: +2250708780735.

Si nk’abahanzi ba hano mu Rwanda batagira ba Manager aho ushobora kumara ukwezi utarabasha kubavugisha kandi ushaka no kubaha ikiraka. Utagira ngo ni ugukabya, ngaho mbwira Manager wa Theo Bosebabireba cyangwa umbwire Manager wa Israel Mbonyi.

Waba se uzi Manager wa Aime Uwimana cyangwa uwa Bosco Nshuti? Wikwigora, nta muhanzi mukuru wa Gospel ufite Manager kereka abanyempano bashya bitezweho gukosora ibibazo biri muri Gospel nibo usanga bafite Manager, urugero Vestine na Dorcas na Divine Nyinawumuntu. Nonese ubaye ushaka kugera ku muhanzi ukomeye urumva bitagoranye, niho hava ’za seen’.

Birumvikana baba bahuze cyangwa banarushye kandi ntiwakwitaba abantu bose cyangwa ngo ubahe ’rendez vous’ ngo ubivemo, ariko se kuki nta muhanzi mukuru wa Gospel n’umwe ufite Manager uzwi? Bakwiriye gukura isomo kuri KS Bloom wahize abandi bose muri Afrika kuko we afite abantu babiri bazwi n’Isi yose bakurikirana inyunyu z’umuziki we.

Tugaruke kuri KS Bloom!

KS Bloom ni umuramyi ukomeye cyane kandi Isi ya Gospel ikomeje kumwereka urukundo. Ku rukuta rwe rwa Youtube akurikirwa n’abarenga Miliyoni imwe (Subscribers). Indirimbo yise "Enfant de Dieu_ L’hymne national" yarakunzwe cyane kuko imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 63 mu myaka 2 gusa. Gukundwa kwayo byatumye bayita ’Indirimbo yubahiriza Igihugu’.

Izindi ndirimbo ze zikunzwe harimo "C’est Dieu remix" imaze kurebwa na Miliyoni 29 mu mwaka umwe gusa, "Commando" imaze kurebwa na Miliyoni 13 mu mwaka umwe, "C’est Dieu (Qui a commencé)" yarebwe na Miliyoni 19, "ohh la MISÉRICORDE" yarebwe na Miliyoni 6, "Dieu pile pas foutou", n’izindi.

KS Bloom uhimbaza Imana mu njyana ya Rap, yavutse mu Ukwakira tariki 08 mu mwaka wa 1996, ibivuze ko afite imyaka 27 y’amavuko. Yavukiye mu gace kitwa Yopougon kazwi cyane mu mujyi wa Abidjan. Amazina ye asanzwe ni Souleymane Koné, ariko yamamaye nka KS Bloom.

Amaze gukora Album zirimo "Allumez la lumière" na "Disciple dans la ville" [Bwiriza mu mujyi]. Iyi Album yise Disciple dans la ville irakunzwe bitangaje. Ni umwe mu bahanzi bakurikirwa cyane, indirimbo ze zose hamwe zimaze kurebwa na Miliyoni zirenga 100 kuri YouTube.

Kuva yakwigaragariza abakuzi ba Gospel muri 2012, KS Bloom akomeje gukundwa byihariye. Muri uyu mwaka yanditsweho inkuru n’ikinyamakuru gikomeye ku Isi cya France24, cyahamije ko uyu muhanzi ari iseriri mu bakunzi ba Gospel. Ni inkuru bahaye umutwe ugira uti "Ivory Coast: Mu izina rya "Nyagasani" umuraperi muri Gospel K.S Bloom ni Hit [arakunzwe bihebuje].

Akunze guca bugufi cyane kuko atajya yihimbaza. Aherutse kuvuga ati: "Ntabwo ndi umuraperi wa mbere muri gospel". Nubwo avuga gutya ariko Isi ya Gospel mu bihugu byumva Igifaransa yamaze kumwimika nk’Umwami w’umuziki wa Gospel muri Afrika by’umwihariko muri Rap.

Souleymane Kader Junior Kévin Koné ari we KS Bloom yakuriye mu muryango wishimye aho yaje kunyura mu idini y’abayisilamu n’amatorero y’Abakristo binyuze kuri se na nyina. Mu 2017, yabaye umukristo, afata izina rya KS Bloom, ahitamo gukora Gospel rap kuva mu 2018. Si inzererezi nk’abaramyi benshi kuko we abarizwa mu Itorero ryitwa "Église Vase d’honneur".

Akora injyana zitandukanye z’umuziki, harimo Zouglou, Coupé-décalé, RnB. Mu 2021, yasohoye alubumu ye ya mbere yise “Allumez la lumière”. Muri uwo mwaka, yatwaye ibikombe byinshi, bituma aba umuhanzi wahawe ibihembo byinshi muri Afurika y’iburengerazuba mu bavuga Igifaransa ndetse akaba n’umwe mu bahanzi baririmba Igifaransa bumviswe cyane ku isi.

Mu buhanzi bwe, KS Bloom akorana n’abahanzi bazwi muri Afrika ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Yisunze Asaph du Ciel, Morijah, Cynthia Zély, Indira n’umuririmbyi wo muri Nigeria Chidinma kugira ngo basubiremo indirimbo yitwa "C’est Dieu". Ahanzwe amaso n’Isi yose mu muziki wa Gospel, ibintu byahamijwe n’igikombe yegukanye cya Trace Award.

Ni umuraperi uri kunyeganyeza Afrika nzima ndetse Isi yose imuhanze amaso

Album ye nshya ’Disciple dans la ville’ iri guca ibintu

KS Bloom hamwe na Rema ugezweho muri secular ya Africa

Igikombe KS Bloom yegukanye yagituye abahanzi bose ba Gospel ku Isi

KS Bloom hamwe na Nomcebo waririmbye "Jerusalema"

KS Bloom afatwa nk’umuraperi wa mbere muri Africa

RYOHERWA N’INDIRIMBO KS BLOOM YISE "Enfant de Dieu_ L’hymne national" IGAFATWA NK’INDIRIMBO Y’IGIHUGU

RYOHERWA N’INDIRIMBO "C’EST DIEU REMIX" YA KS BLOOM

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.