Umuramyikazi Ada Bisabo Claudine uzwi nka Ada Claudine cyangwa ABC mu mpine wakunzwe na benshi mu ndirimbo zitandukanye, nyuma y’igihe gito asohoye indirimbo ‘Witinya,’ yongeye kugaragaza ko nta kizamusubiza inyuma mu rugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, asohora iyitwa ‘Imana Yacu.’
Iyi ndirimbo yasohotse ku itariki 21 Mutarama 2024, ariko biratangaje ukuntu mu minsi mike imaze isohotse iri mu ndirimbo zikunzwe kandi ziri kurebwa umunsi ku wundi ku rubuga rwa YouTube.
Abantu bagiyeho bamusabira imigisha itagabanyije ku bw’igihangano cyiza cyabakoze ku mitima, bamwe bakarenzaho ko ari umugisha ku maso yabo yabonye amashusho yayo no ku matwi yabo yiyumviye amagambo ayirimo.
Muri iyi ndirimbo, Ada Bisabo Claudine aririmba ko ibyo abantu batunze byose bizashira ariko ko Imana yo ari iy’ejo hashize kandi ikaba idateze kuvaho. Kuva kera ntijya ihinduka kandi uko yahoze ni ko iri. Ni yo yahozeho Isi itararemwa, ikaba intangiriro n’iherezo.
Uyu mumama w’abana babiri ukunda no kwitwa Mama Keza, iyi ndirimbo ayisohoye nk’imwe mu ndirimbo eshanu z’uruhererekane aherutse gutangaza ko agiye gusohora, nyuma y’imyaka irenga ibiri nta ndirimbo ye ijya hanze. Uru rutonde rw’indirimbo eshanu yarutangiranye n’iyitwa Witinya imaze amezi arenga abiri isohotse, iyi ikaba ari iya kabiri muri izo eshanu.
Uyu mubyeyi wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ku wa 05 Nyakanga 1987, ariko akaza gukurira mu Rwanda, aho ubu atuye mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, izi ndirimbo uko ari eshanu agiye kujya asohora imwe ku yindi, kuri ubu hakaba hasigaye eshatu, yafatiye amashusho yazo mu gitaramo aherutse gukora mu mwaka ushize wa 2023.
Kuri ubu asengera mu itorero rya Zion Celebration Temple mu Karere ka Rubavu, rihagarariwe na Apostle Gitwaza ku rwego rw’Isi, ariko yakuze asengera muri Kiliziya Gatolika ari naho yigiye kuririmba, ubwo yari afite imyaka irindwi aririmba muri korari y’abana.
Usibye iyi ndirimbo Mana Yacu, azwi mu zindi zakunzwe cyane ziri kuri album ze za mbere urugero nka Tuzafatanya n’ibizima, Iby’Imana ikora, Data arihagije n’Izina ryawe.
Izi zose ziri kuri album ya mbere yakoranye na korali Beersheba yitwa Uwagushaka yagusanga he no ku zo yakoze nyuma ari zo Witinya na Data arihagije. Amakuru ahari avuga ko izi ndirimbo z’uruhererekane ari gusohora ziri ku yindi album.
Imana Yacu iri mu ndirimbo zikunzwe muri 2024
Witinya ni yo ya mbere mu ndirimbo 5 z’uruhererekane Ada Claudine ari gusohora imwe ku yindi
Ada Claudine ari mu baramyi berekwa urukundo
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA ADA CLAUDINE