Ijambo ry’Imana ni umurage utazanyagwa: Umunsi wa 5
"Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu. (Abaheburayo 11:16).
Ijambo ry’Imana riri kutubwira ko abapfuye bizera Kristo ntagihari cyatuma bakumbura isi ugereranije n’aho Imana yabateguriye.
Mu murage Imana yabateguriye, harimo n’umurwa aho buri wese afite inzu, itarubatswe n’abantu. Ni gahunda y’Imana.
Imana ibikorera urukundo ifitiye abayo ku buryo itagira isoni yo kwitwa Imana yabo.
Ubusanzwe nta muntu ugira isoni yo kwitwa inshuti cyangwa umuvandimwe w’umuntu akunda ahubwo arabyirata.
Urukundo ni umuriro utwika ubwoba n’isoni, ugatera umwete wo kuvuga cyangwa gukora ikinezeza uwo umuntu akunda.
Ufite isoni zo kugaragaza ko akunda Imana cyangwa umuntu runaka ni uko urwo rukundo rudashyitse. Ruracyari munsi ku buryo ruganzwa na kamere.
Urukundo rudafite imirimo cyangwa se amagambo aruherekeza ni nk’itabaza ripfukiranye ritabasha kumurika. Ntacyo rumaze kuko ntaho rutandukaniye no kuba rudahari.
Umurage w’Imana wateguriwe abayikunda, kandi kuva ireba mu mitima, irabazi.
Saba Imana ikwuzuze urukundo rumaraho isoni n’ubwoba, uzaryoherwe n’umurage wayo. Ni cyo cyazanye Yesu.
Shalom, Pastor Christian Gisanura