Itsinda ry’abana bato riherereye mu Mugi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro ahitwa Kigarama, Abijuru Kids, bongeye umunyu mu buryohe bw’indirimbo Ikidendezi binyuze mu mashusho bayikoreye.
Ni abana b’ababyinnyi, abenshi muri bo bakaba ari abanyeshuri. Muri iki kiruhuko bakoze indirimbo nyinshi, ni ukuvuga amashusho yazo bazibyina, uretse ko iyo kuramya no guhimbaza Imana ari imwe muri videwo zirindwi bamaze gushyira ku muyoboro wabo wa YouTube bise Abijuru Kids.
Ubusanzwe, aba bana babyina indirimbo zose, zaba izo kuramya no guhimbaza Imana, izisanzwe bamwe bita iz’isi ndetse n’izo mu njyana ya gakondo. “Dukora injyana zose, zaba gakondo, izisanzwe na Gospel, kuko dushaka ko abantu bamenya ko duhari nk’itsinda ribyina kandi neza.” – Jean De Fils.
Gusa nk’uko umwe mu bashinze iri tisinda ry’ababyinnyi bakiri bato yabivuze, Jean De Fils, yatangaje ko muri ibi biruhuko bakoze amashusho yo kubyina menshi y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kandi ko no mu bihe bizaza bazibanda cyane kuri zo. Yagize ati: “Icyo tuzibandaho ni Gospel.”
Iyi ndirimbo Ikidendezi ya Korali Ukuboko kw’Iburyo, ni imwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zakunzwe cyane mu z’iyi korali, ikaba imaze imyaka irenga itanu iri hanze, kuko yasohotse mu mpera za 2019. Yari isanganywe amashusho meza, gusa yarushijeho kuba nziza nyuma y’uko aba bana bafite impano idasanzwe mu kubyina bayisubiyemo mu mashusho.
Nyuma y’ikidenzdezi, bari hafi gushyira hanze andi mashusho y’indirimbo yo kuramya Imana yitwa “Thank You” y’umuhanzi The Ben afatanyije na Tom Close.
Bazi kubyina ku buryo bukomeye, kuri rwa rwego biteguye no kuba bagaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bagezweho, kandi bizeye ko bagaragayemo, babyina, iyo ndirimbo yarushaho kuba nziza.
Batangiye kubyina indirimbo zitandukanye ku wa 4 Ukuboza 2024
Abijuru Kids, itsinda rishya ribyina mu buryo butangaje ryongeye kuryoshya indirimbo Ikidendezi.