Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Lifeway Research bugaragaza ko abenshi mu Bakristo b’Abaporotesitanti bemera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite inshingano zo kwakira impunzi.
Hafi 70% by’abitabiriye ubushakashatsi bemeye ko Amerika ikwiye kwakira abantu bahunga akarengane gashingiye ku bwoko, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki. Byongeye, hafi bibiri bya gatatu (⅔) byabo bemeye ko Abakristo bafite inshingano zo kwita ku mpunzi n’abimukira batagira aho baba.
Ubushakashatsi bwanagaragaje uko Abaporotesitanti banemera ko koko hari abimukira binjiye muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.
Nubwo benshi bashyigikiye ko abahamwe n’ibyaha bikomeye cyangwa abahungabanya umutekano w’igihugu birukanwa, ni ukuvuga abinjira bujura, biracyagibwaho impaka z’urudaca. Urugero, 19% gusa bavuze ko abazanywe muri Amerika bakiri abana bagomba kwirukanwa mbere y’abandi.
Byongeye kandi, 80% by’abitabiriye ubushakashatsi bashimangiye ko ari ingenzi ko Injyanama ya Amerika yemeza itegeko rikomeye rijyanye n’abimukira muri 2025. Bashyigikiye ingamba zizeza uburinganire mu misoro, kubahiriza amategeko, gukomeza umutekano ku mipaka, kubaha agaciro ka muntu no kurengera ubusugire bw’imiryango.
Ibi bisobanura ko nubwo Abaporotesitanti bashyigikiye umutekano ku mipaka no kubahiriza amategeko, banemera ko bafite inshingano zo gufasha impunzi n’abimukira hashingiwe ku mahame y’iyobokamana n’uburenganzira bwa muntu.
Abayobozi bo mu madini y’Abaporotesitanti (havuyemo Abagatolika) basabye ko Amerika yongera gutekereza ku kwakira impunzi