Mu mwaka wa 2025 habayemo ibintu bikomeye cyane byahungabanyije isi ya gikristo n’isi muri rusange, aho abayobozi n’abanyabwenge b’Abakristo 10 bazwi cyane bitabye Imana.
Umwaka wa 2025 waranzwe n’ibintu bikomeye ku isi birimo kugaruka kwa Donald Trump ku buyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibiganiro by’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati no mu Burasirazuba bw’u Burayi, n’ihungabana ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.
Muri uwo mwaka kandi, umuryango mugari w’Abakristo ku isi wagize igihombo gikomeye cy’urupfu rw’abayobozi, abigisha n’abavugabutumwa benshi bazwi.
Aba bantu bitabye Imana bagize uruhare runini mu mateka y’Itorero cyangwa Kiliziya, bamwe bagira ingaruka zikomeye mu ivugabutumwa, abandi mu nyigisho, mu mibereho y’imiryango no mu mibanire y’iyobokamana na politiki.
Nubwo bamwe bagiye bagibwaho impaka kubera imyemerere yabo cyangwa imyitwarire yabo mu bihe bitandukanye, bose bari abantu biyitaga Abakristo ku mugaragaro kandi bagize uruhare runini mu mibereho ya Kiliziya n’umuryango mugari.
Uru rutonde rwibanda cyane ku bayobozi n’abavugabutumwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko runagaragaramo n’abagize uruhare ku rwego mpuzamahanga. Dore urutonde rw’abantu 10 bazwi cyane bitabye Imana mu mwaka wa 2025, uko batondekanye mu nkuru yatangajwe na The Christian Post:
1. Arthur Blessitt – yitabye Imana tariki ya 14 Mutarama 2025
Arthur Blessitt yari umuvugabutumwa wamenyekanye ku isi hose kubera urugendo rudasanzwe yakoze atwaye umusaraba munini wa metero zigera kuri eshatu (12 feet), agendana na wo mu migabane irindwi y’isi.
Yanditswe muri Guinness World Records nk’umuntu wakoze urugendo rurerure kurusha abandi bose ku isi, agendana ikimenyetso cy’ukwemera kwe.
Blessitt yahindutse umukristo afite imyaka irindwi mu myaka ya 1940, abwiriza inyigisho ye ya mbere afite imyaka 15, atorerwa kuba umupasiteri afite imyaka 20. Yavuze ko yanyuze mu bihugu hafi ya byose byigenga ku isi, agendana uwo musaraba, agamije kwamamaza ubutumwa bw’urukundo rwa Yesu Kristo.
Matt na Laurie Crouch, bayobora Trinity Broadcasting Network (TBN) yakoze filime ku rugendo rwe, bavuze ko umurage wa Blessitt utabarirwa mu ntambwe miliyoni zigera kuri 86 yateye, ko ahubwo uri mu mitima yahindutse, mu buzima yagezeho no mu rukundo yakwirakwije adacogora. Bavuze kandi ko Blessitt yakundaga kuvuga ati: “Ubuzima bufite intego bubaho intambwe imwe ku yindi.”
2. Clifton Kirkpatrick – yitabye Imana tariki ya 18 Mutarama 2025
Clifton Kirkpatrick yari umuyobozi ukomeye mu Itorero rya Presbyterian Church (USA), aho yigeze kuba umunyamabanga mukuru w’Inteko Rusange (stated clerk), akanaba n’umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga ry’amatorero avuguruye rizwi nka World Communion of Reformed Churches.
Yavukiye i Harlingen muri Leta ya Texas, akora mu miryango myinshi ya gikristo irimo Dallas Council of Churches, Fort Worth Council of Churches, Houston Metropolitan Ministries ndetse na World Council of Churches. Mu 2004, yatorewe kuyobora World Alliance of Reformed Churches, nyuma ihinduka World Communion of Reformed Churches, ayiyobora kugeza mu 2010.
Setri Nyomi, wari umunyamabanga w’agateganyo w’iri huriro, yavuze ko Kirkpatrick yari inshuti ye magara, umuyobozi w’icyitegererezo n’umushumba wagiraga impano ikomeye yo kuyobora no kunga ubumwe bw’amatorero, akamurata nk’umuhanga mu by’iyobokamana wari wiyemeje ubutabera n’ubwiyunge.
3. Sonny Arguinzoni Sr. – yitabye Imana tariki ya 3 Werurwe 2025
Sonny Arguinzoni Sr. yari umupasiteri n’uwashinze itorero Victory Outreach, rifite icyicaro muri Leta ya California. Yapfuye afite imyaka 85.
Yavukiye i Brooklyn muri Leta ya New York, akiri umusore ajya mu mitwe y’abanyabyaha (gangs) no mu biyobyabwenge. Yahindutse umukristo mu myaka ye ya 20, ahita atangira urugendo rushya rw’ivugabutumwa.
Mu 1967, we n’umugore we bashinze Victory Outreach, ubu ifite amatorero agera kuri 700 mu bihugu 33 ku isi, yibanda ku gufasha abantu bo mu mijyi ikennye n’abari mu buzima bugoye.
Samuel Rodriguez, perezida w’ihuriro ry’abayobozi b’Abakristo b’Abahispaniya muri Amerika, yamwise “se wa minisiteri ikorera mu mijyi ikennye,” avuga ko ari umuntu wayoboye abantu batabarika abageza ku Mukiza.
4. Papa Francis – yitabye Imana tariki ya 21 Mata 2025
Papa Francis, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, yapfuye mu gitondo cyo ku munsi ukurikira Pasika, afite imyaka 88. Yabaye Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo, akomoka muri Argentine, avuka yitwa Jorge Mario Bergoglio.
Yabaye Papa wa mbere wo mu muryango w’Abayesuiti, anaba uwa mbere wavugishije Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamenyekanye ku butumwa bw’impuhwe, kwita ku bakene n’abasigaye inyuma, nubwo hari ibyo yavuze ku ngingo zitakunze kumvikanwaho byateje impaka mu bayoboke ba Kiliziya gakondo.
Cardinal Kevin Farrell yavuze ko ubuzima bwa Papa Francis bwose bwari ubwo gukorera Imana na Kiliziya yayo, akigisha indangagaciro z’Ivanjili zirimo ubudahemuka, ubutwari n’urukundo rusanga bose.
5. Kay Arthur – yitabye Imana tariki ya 20 Gicurasi 2025
Kay Arthur yari umwigisha wa Bibiliya, umwanditsi w’ibitabo byinshi n’umwe mu bashinze Precept Ministries International. Yapfuye afite imyaka 91.
Yanditse ibitabo n’ibyigwa bya Bibiliya bigera hafi ku 100, anagera ku miryango igera kuri miliyoni 75 binyuze kuri porogaramu ye ya radiyo Precepts for Life. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo igihembo cya NRB Hall of Fame n’igihembo cy’ubuzima bwose mu itangazamakuru rya gikristo.
Abayobozi benshi b’ivugabutumwa bavuze ko Kay Arthur yigishaga abantu gusoma Bibiliya umurongo ku murongo, abibutsa ko Ibyanditswe ari byo bipima ibitekerezo, amagambo n’ibikorwa byacu.
6. Jimmy Swaggart – yitabye Imana mu 2025
Jimmy Swaggart, umuvugabutumwa wa Pentekote n’umuhanzi wamamaye cyane kuri radiyo na televiziyo, yapfuye afite imyaka 90 nyuma yo guhagarara k’umutima.
Yatangiye kubwiriza akiri umwana, atorerwa kuba umupasiteri mu 1961 mu Itorero rya Assemblies of God. Yagize ibigwi bikomeye mu muziki wa gospel, agurisha inyandiko zirenga miliyoni 17, anagira ibiganiro bikomeye kuri radiyo na televiziyo.
Nubwo yahuye n’ibibazo bikomeye by’imyitwarire mu myaka ya 1980 na 1990 byatumye avanwa mu itorero, yakomeje kubwiriza yigenga. Abamukurikiranaga bavuze ko yinjiye mu bwiza bw’Imana yari yararirimbyeho imyaka myinshi.
7. John MacArthur – yitabye Imana tariki ya 14 Nyakanga 2025
John MacArthur yari umwigisha wa Bibiliya wamenyekanye cyane muri California, umupasiteri wa Grace Community Church ndetse n’umwanditsi w’ibitabo byinshi by’iyobokamana. Yapfuye afite imyaka 86.
Yabaye umupasiteri kuva mu 1969, abwiriza imyaka irenga 50, atanga inyigisho zirenga 3,300, anandika ibitabo n’ibyigwa bya Bibiliya birenga 400. Yamenyekanye ku bitekerezo bye bikakaye ku bagore mu ivugabutumwa, Pentekote, n’ubwisanzure bw’iyobokamana mu bihe bya COVID-19.
8. James Dobson – yitabye Imana tariki ya 21 Kanama 2025
Dr. James Dobson, washinze umuryango Focus on the Family, yapfuye afite imyaka 89. Yari inzobere mu mitekerereze n’iterambere ry’abana, umwanditsi w’ibitabo byagurishijwe cyane n’umuvugizi w’indangagaciro za gikristo mu muryango.
Yashinze Focus on the Family mu 1977, ikaba yaragize uruhare runini mu kwigisha ku muryango, kurera abana no guhagararira imyemerere ya gikristo mu ruhando rwa politiki muri Amerika.
9. Voddie Baucham Jr. – yitabye Imana tariki ya 25 Nzeri 2025
Voddie Baucham Jr. yari umupasiteri, umwigisha wa Bibiliya n’umwanditsi wamenyekanye cyane mu kurengera ububasha bwa Bibiliya no kwigisha ku muryango wa gikristo. Yapfuye afite imyaka 56 nyuma y’indwara yihutirwa.
Yigeze kuba umuyobozi w’ishami ry’iyobokamana muri African Christian University muri Zambia, anamenyekana ku gitabo cye Fault Lines cyamaganye ibyo yitaga kwinjira kw’ingengabitekerezo z’ivangura n’ubutabera bwa politiki mu Itorero.
10. Drexel Gomez – yitabye Imana tariki ya 14 Ukwakira 2025
Arikiyepiskopi Drexel Gomez yari umwe mu bayobozi bakomeye mu Itorero ry’Abangilikani ku isi. yitabye Imana afite imyaka 88. Yavukiye muri Bahamas, atorerwa kuba umupadiri mu 1961, aba musenyeri wa Barbados mu 1972, aba uwa mbere ukomoka muri Caribbean uyoboye iryo torero.
Mu 1998, yatowe kuba Arikiyepiskopi n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Burengerazuba bw’u Buhinde (West Indies), ayobora kugeza mu 2008. Yamenyekaniye ku kurwanya imyemerere ya gikristo igenda ihindagurika, ariko anashishikariza ubumwe n’ubwiyunge mu Itorero.
Urupfu rw’aba bayobozi n’abavugabutumwa rwasize icyuho gikomeye mu muryango w’Abakristo ku isi. Nubwo bagiye bagibwaho impaka ku bitekerezo byabo, bose basize umurage ukomeye w’inyigisho, ivugabutumwa n’imirimo yakomeje guhindura ubuzima bwa benshi.
Umwaka wa 2025 uzahora wibukwa nk’umwaka watakaje inkingi zikomeye z’iyobokamana rya gikristo ku isi.
Byateguwe hashingiwe ku nkuru ya Michael Gryboski – The Christian Post