Ahari uri kumva bidashoboka cyangwa ukumva ari ya makabyankuru y’abanyamakuru, ariko abazi neza Paradise.rw bazi ko iba ifite amakuru atariho ivumbi.
Mu muziki wo mu Rwanda hari amazina yapima za toni uramutse uyashyize ku munzani. Muri ayo mazina ku isonga ntihashobora kuburamo Theo Bosebabireba ukora umuziki wa Gospel ndetse na Senderi Hit uzwi mu muziki usanzwe.
Impamvu aba bahanzi baza ku gasongero ni uko ibitaramo baririmbamo byitabirwa n’abantu uruhimbirajana hafi kungana nk’umusenyi wo ku nyanja niba ntakabije cyane. Muri macye biritabirwa cyane, bigashimangira ko bakunzwe bitangaje.
Igikundiro cyabo kigaragarira cyane mu bitaramo bibera hanze ya Kigali muri bya bitaramo bya rusange aho kwinjira biba ari ubuntu. Ubusanzwe, muri bene ibi bitaramo niho umenyera umuhanzi w’icyamamare ukunzwe bya nyabyo n’abaturage bose.
Bitarimo gushidikanya Senderi ari muri aba bahanzi. Byakugora kubona umuntu utamuzi hanze ya Kigali, indirimbo ze zirazwi cyane, dore ko afite izo mu bwoko bwose yaba iz’amakipe, izivuga kuri gahunda za Leta n’izindi.
MUMWITEGE MURI GOSPEL
Amakuru atariho ivumbi Paradise.rw yamenye ni uko Senderi yinjiye no muri Gospel aho afite indirimbo eshatu yiteguye gushyira hanze mu bihe bya vuba.
Aya makuru twayahamirijwe n’umwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda mu gihe tukiri gushakisha Senderi. Ntibiramenyekana niba azaba aje burundu muri Gospel, cyangwa niba azashyira hanze gusa izi ndirimbo ku w’impamvu ze runaka.
Indirimbo za Gospel Senderi azakora zizaba ziyongera kuri "Ingoma remix" yakoranye na Theo Bosebabireba bamwe bafata nk’umwami w’umuziki wa Gospel mu Karere. Mu bihe byashize, Senderi yagaragaje ko ari mu rukundi n’indirimbo "Mbitse inyandiko" ya Aloys Habi.
Senderi azwiho kugira udushya mu muziki