× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abatwaramucyo choir ya ADEPR Rubavu yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album yabo nshya-VIDEO

Category: Choirs  »  5 hours ago »  Sarah Umutoni

Abatwaramucyo choir ya ADEPR Rubavu yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album yabo nshya-VIDEO

Korali Abatwaramucyo ya ADEPR Rubavu ikomeje kugaragaza ubukaka n’umwimerere byayiranze kuva yatangizwa mu 1976. Ubu, yashyize hanze indirimbo ya kabiri kuri Album yabo nshya.

Korali Abatwaramucyo yatangijwe n’abashakanye Bariyanga Theoneste na Nyirarukundo Esther, biyemeje gukorera Imana binyuze mu ndirimbo z’ivugabutumwa. Icyo gihe bari intangiriro ntoya, ariko bafite umuhate w’Imana iteka iba imbere.

Mu rugendo rw’ivugabutumwa bagiriye mu bice bitandukanye by’igihugu, umubare w’abaririmbyi wazamutse buhoro buhoro, maze mu 1978 bahimba izina “Abatwaramucyo Choir”, risobanura ubutumwa bwabo: gutwara umucyo w’Imana mu muryango nyarwanda.

Uko imyaka yagiye yigira imbere, ni ko n’ibihangano byabo byakomeje gufasha imitima myinshi, bituma korali imenyekana nk’ishyira imbere indirimbo zubatse, zifite ubutumwa bwimbitse. Ubu Korali Abatwaramucyo igizwe n’abaririmbyi 95 (abagabo 26, abagore 69).

Perezida wabo, Niyitegeka Pascal, w’imyaka 35, avuga ko iyi korali ari umurage ubakuza na n’ubu ugakomeza kubayobora. Yagize ati: “Bagiye badushyiramo tukiri abana, none ni twe turi kuyiyobora. Imana iri kudukoresha mu gushyira mu bikorwa ibyo yagiye ibwira ababyeyi bacu mbere y’uko natwe twinjira muri Korali Abatwaramucyo.”

Kuri ubu, korali iri mu rugendo rwo gushyira hanze album nshya igizwe n’indirimbo 8, z’amajwi n’amashusho. Indirimbo ebyiri zimaze kugera hanze, zirimo iyo bise “Nzajya Mbyirata” yasohotse mu kwezi gushize.

Ku wa Gatanu, tariki 14 Ugushyingo 2025, hasohotse indirimbo yabo nshya yitwa “Hari Impamvu Tukwemera”, indirimbo ya kabiri muri iyi album. Ni ihangano ririmo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu ko ukwizera gufite ishingiro, kandi ko Imana ikwiye kuririmbirwa kubera ibyo ikora n’uko ihora irengera abayizera.

Iyi ndirimbo irangwa n’umwimerere w’ubukaka bwa Korali Abatwaramucyo, ijwi risukuye, amakorasi yuzuye imbaraga n’umutima wo gushima Imana — ari byo byatumye korali ikomeza gukundwa imyaka isaga 49.

Abatwaramucyo bafite umukoro ukomeye wo gukomeza gutwara umucyo, guhagarara ku ntego y’abatangizi babo no gushyira imbere umurimo w’Imana binyuze mu bihangano bibaka imitima. Indirimbo yabo nshya ni ikimenyetso cy’uko urugendo rwabo rutarangira, ahubwo rukomeje gufungura amarembo mashya mu murimo w’Imana.

Korali Abatwaramucyo ya ADEPR Rubavu irakataje mu ivugabutumwa

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "HARI IMPAMVU TUKWEMERA" YA KORALI ABATWARAMUCYO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.