× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abashyitsi bamaze kugera i Kabarondo hagiye kubera igiterane cy’amateka cyateguwe na Rev. Baho Isaie

Category: Ministry  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abashyitsi bamaze kugera i Kabarondo hagiye kubera igiterane cy'amateka cyateguwe na Rev. Baho Isaie

I Kabarondo, guhera kuri uyu wa 29 kugera ku wa 31 Kanama 2025, hazabera igiterane cy’Ubutumwa Bwiza no Kubohoka cyateguwe na Rev. Baho Isaie.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025 kugeza ku Cyumweru tariki ya 31, i Kabarondo hazabera igiterane gikomeye cyiswe “Igiterane cy’Ubutumwa Bwiza no Kubohoka”, cyateguwe na Baho Global Mission mu bufatanye na Rwanda Inter-Religious Council (RIC) Kabarondo.

Rev. Baho Isaie wateguye iki giterane, yatangarije Paradise ko abazacyitabira bazahabwa amahirwe yo kwakira Ijambo ry’Imana, gusenga, kubona agakiza no guhindura imibereho yabo.

Yavuze ko abashyitsi b’abavugabutumwa bamaze kuhagera, kandi igiterane kizabanzirizwa n’amahugurwa y’abashumba n’abafasha babo n’abandi bakozi b’Imana bakorana mu nsengero.

Igiterane gifite insanganyamatsiko y’ingenzi igira iti: “Ubutumwa Bwiza no Kubohoka”, kandi bateganyije kuzagikora bagifatanyije n’ibindi bikorwa bya Rwanda Shima Imana bizatangira kuri ayo matariki ku rwego rw’Igihugu. Reverend Baho yagaragaje ko igiterane ari amahirwe yo gushima Imana ku byo yakoze no ku byo izakomeza gukora.

Igiterane cyabanjirijwe n’ibindi bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubusinzi, ndetse no gutanga inama ku rubyiruko mu mirenge itandukanye ituranye na Kabarondo. Habaye kandi amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru, aho ku wa Gatanu ikipe imwe yatsinze izindi izahabwa ibihembo mu giterane.

Mu giterane nyir’izina, abaganga bazaza gupima indwara zitandura, harimo na Diyabete, ku buntu ku bifuza kwipimisha. Abazaba bitabiriye bazakomeza kandi gushimira Imana, bumva ubutumwa bwiza bubakangurira kuva mu bibi no guhindura imibereho yabo.

Reverend Baho yagaragaje ko igiterane kizabera ku kibuga cya Rusera, Kabarondo, guhera Saa Munani (14h00) kugera Saa Kumi n’Ebyiri (18h00) buri munsi.

Igiterane cyateguwe ku buryo kizahuza abantu b’ingeri zose mu buryo bw’umwuka no mu bikorwa bifatika byo gufasha umuryango. Ni amahirwe adasanzwe yo kwakira Ijambo ry’Imana, gusengera abarwayi, gufasha abakeneye ubwisungane mu kwivuza, no kubona impinduka nziza mu mibereho y’umuntu.

Mu giterane cy’“Ubutumwa Bwiza no Kubohoka”, abazitabira bazishimira kuririmbirwa n’abahanzi b’ibyamamare barimo Rose Muhando wo muri Tanzania na Theo Bosebabireba, umuhanzi ukomeye mu Rwanda no mu karere.

Aba bahanzi bazafatanya n’itsinda rya Kabarondo Praise Team n’andi makorali atandukanye mu kuramya no guhimbaza Imana.

Abazitabira igiterane kandi bazahabwa inyigisho n’abavugabutumwa b’inararibonye baturutse mu bihugu bitandukanye, barimo Evangelist Alejandro wo muri Amerika, Bishop Dr. Stephen Mutua wo muri Kenya;

Dr. Ren Schuffman wo muri Amerika, Evangelist Chance Walters wo muri Amerika, ndetse na Rev. Pastor Isaie Baho wo mu Rwanda, bazigisha Ijambo ry’Imana, basengere abarwayi, bafashe abitabiriye kubona agakiza no guhindura imibereho yabo mu buryo bw’umwuka.

Reverend Baho asaba Abanyarwanda bose kwitabira iki gikorwa cy’ubumwe kizaha Imana icyubahiro, abantu bakongera kwizera no gusukura imitima yabo mu nzira nziza.

Hanabaye Umupira w’amaguru wahuje utugari twa Cyabajwa na Kinzovu, wari uUgamije ivugabutumwa rinyuze mu mikino. Abatsinze bazahembwa mu giterane

Rev. Baho Isaie, yatangarije Paradise ko abavugabutumwa baturutse hanze, abahanzi n’abandi bazitabira iki giterane bamaze kugera aho kiri bubere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.