Abaragwa Choir, imwe mu makorali akomeye yo mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell, yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Umunsi Mwiza,’ inatangaza byinshi ku mishinga ifite imbere.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 28 Gashyantare 2025, ikomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gikristo mu Rwanda no hanze yarwo, ikaba igaruka ku munsi umwizera yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umucunguzi w’ubugingo bwe.
Icyo ’Umunsi Mwiza’ isobanura
Nk’uko Abaragwa Choir yabivuze mu kiganiro yagiranye na Paradise, Umunsi Mwiza ni “Umunsi umuntu yakira Yesu, akamugira Umwami n’Umukiza. Ni ubutumwa bukumbuza abantu ubwami bw’Imana, bubibutsa ko hari ibyiza by’iteka bihishiwe abakomeye ku kwizera kwabo.
Ni indirimbo itanga ihumure, igashishikariza abantu gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera, nubwo isi yuzuyemo ibishuko n’ibigeragezo.”
Abaragwa Choir: Korali ikomeye mu ivugabutumwa
Abaragwa Choir ifite amateka akomeye mu murimo w’ivugabutumwa. Mu Kuboza 2023, bakoze igiterane gikomeye cyiswe Ibasha Gukora Live Concert, cyabaye kuva ku wa 6 kugeza ku wa 10 Ukuboza 2023.
Iki giterane cyagize uruhare rukomeye mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, ndetse bamwe bahindukirira Kristo. Umuyobozi w’Abaragwa Choir, Iranzi Eric, yavuze ko umusaruro w’iki giterane utagaragara mu bifatika gusa, ahubwo binagaragarira mu mpinduka z’abitabiriye. Ati: "Twabonye abantu benshi bahindukirira Kristo, natwe ubwacu tugira impinduka mu bugingo bwacu."
Nyuma y’ibikorwa bikomeye nk’ibi, akenshi amakorali akunze kunanizwa n’imbaraga ziba zakoreshejwe. Gusa Abaragwa Choir yo ntiyigeze icika intege, ahubwo yakomeje umurimo w’ivugabutumwa ndetse ikomeje no gushyira hanze indirimbo nshya.
Iranzi Eric asobanura ibanga rituma badacogora ati: "Ibanga ryacu ni ugushyira hamwe, gusenga no gusobanukirwa ko nta gashya twakoze, ahubwo twakoreshejwe n’Imana."
Imishinga y’ivugabutumwa n’icyifuzo cyabo ku bakunzi babo
Uretse indirimbo Umunsi Mwiza, Abaragwa Choir ifite indi mishinga myiza igamije kwamamaza ubwami bw’Imana. Bateganya gukora ibikorwa by’ivugabutumwa ku rusengero rwabo no mu bindi bice bazatumirwamo. Hari n’izindi ndirimbo nshya bari gutegura, zizatanga ubutumwa bwiza bw’ihumure n’icyizere.
Bavuga kandi ko batekereje gusubiramo indirimbo zo mu Gitabo (Cantique) kugira ngo zifashe Abakristo benshi kuzimenya no kuziririmba mu buryo bwagutse. Basobanura ko izi ndirimbo zikubiyemo ubutumwa bukomeye bukwiriye kugera kuri benshi. Ndetse bemeza ko bazakomeza kuzisubiramo, kuko ari imwe mu nzira yo kugeza Ijambo ry’Imana ku bantu bose.
Iranzi Eric, nk’umuyobozi w’Abaragwa Choir, ashimangira ko umunezero afite ari uko Imana ibakoresha mu buryo butangaje. Ati: "Ishimwe mfite ni uko Imana igenda ikora mu buryo bwinshi muri twe, aho tujya hose mu ivugabutumwa tukabona ko twakoreshejwe n’Imana ibiruta uko twe twakwibashisha."
Mu gusoza, Abaragwa Choir isaba abakunzi babo gukomeza kubaba hafi mu buryo bwose, yaba mu masengesho ndetse no mu bikorwa by’ivugabutumwa. Bati: "Turabasaba kudufasha kwamamaza Ubutumwa Bwiza, kutugerera aho tutakwigerera no kudufata amaboko. Tubashimira uko badahwema kutuba hafi kugira ngo ubwami bw’Imana bukomeze kwamamazwa."
Abaragwa Choir ntibateze gusubira inyuma, ahubwo bari guteganya ibikorwa byinshi bikomeye bigamije gukomeza kogeza izina rya Yesu Kristo.
Fatanya na bo kwishimira Umunsi Mwiza wumva iyi ndirimbo
Abaragwa Choir ni imwe mu makorali akomeye yo mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell, bakaba baratekereje gusubiramo indirimbo zo mu Gitabo kugira ngo zifashe Abakristo benshi kuzimenya no kuziririmba mu buryo bwagutse