× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abapasiteri 5 bakize cyane mu Rwanda

Category: Pastors  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Abapasiteri 5 bakize cyane mu Rwanda

Abapasiteri bo mu matorero atandukanye, abenshi bashinjwa kuba bakoresha amafaranga ava mu maturo mu nyungu zabo aho kuba iz’abakristo. Gusa hari n’abakora ibikorwa byinshi cyane by’urukundo, Imana ibahe umugisha.

Buri mupasiteri wese aba afite uburyo akoresha kugira ngo yumvishe abayoboke be ko gutanga amaturo, byaba byiza akaba menshi ari byo Imana yemera. Apotre Yongwe we arabihuhura akavuga ko na sheke wayisinya. Urutonde rw’abapasiteri bakize uhereye ku wa 5:

5. Bishop Albert Rugamba

Uyu ni umushumba mukuru w’itorero rya Bethesda Holy Church, akaba amaze igihe kinini cyane ariyobora. Ibi bituma aza ku mwanya wa gatanu.

Mu mwaka wa 2014 ubwo yari mu giterane cya Successful Christian Church yatangaje ko azagura indege yigenga (private jet) kandi akazaba umwe mu bapasiteri bakize mu Rwanda. Ibi abivuze hashize imyaka 7. Indege ntarayigura ariko kuba umupasiteri ukize kurusha abandi byo yenda kubigeraho.

Urusengero rwe rwa Bethesda rumaze kugira amashami 15 mu Rwanda. Rwatwaye arenga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda kuko n’inyubako yarwo iri kumwe na yorodani ubwayo yatwaye asaga miliyoni 23.

4. Bishop Innocent Rugagi

Umuyobozi mukuru w’itorero rya Redeemed Gospel Church wari umaze imyaka igera kuri 5 ataba mu Rwanda. Urusengero rwe rwafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho birangira yigiriye muri Kanada.

Azwi nk’umuhanuzi ukiza indwara nubwo bamwe badatinya kuvuga ko ari umuteka mutwe bashingiye ku kuba yarahanuriye Umunyana Shanitah ngo azaba Miss Rwanda wa 2018 bikarangira abaye igisonga.

Agenda mu modoka igura 100,000,000Rwf ya Range Rover n’indi yahawe n’abakunzi be yitwa Benz Classic C220 nk’impano. Afite tereviziyo ye yitwa TV7 Family Channel.

Nubwo Redeemed Gospel Church yasaga n’iyahagaze, aho agarukiye mu Rwanda yavuze ko agiye kubaka urusengero n’amashuri mu kibanza yaguze i Bugesera kuko urwo basengeragamo mbere barukodeshaga.

3. Pasiteri Joseph Karasanyi

Umuyobozi mukuru w’itorero rya Restore Rwanda Ministry ubu rikaba ryarahindutse GRK Ministry International, akaba arifatanya n’umugore we Rose.

Mu mwaka wa 2014 we n’umugore we Rose byatangajwe ko yaguze indege ye yigenga (private jet). Yubatse ikigo cy’amashuri ya segonderi i Mageragere kuri miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2015 yatanze miliyoni 15 mu karere ka Kirehe zo gufasha abaturage kubona ubwisugane mu kwivuza.

Ibi byose ukongeraho kuba itorero rye rikomeje kuba ubukombe muri Afurika y’Iburasirazuba bimugira umukire mu bapasiteri bo mu Rwanda.

2. Apôtre Joshua Masasu

Uyu ayobora urusengero yashinze rwa Restoration Church mu rwego rw’isi. Itorero rye rifite amashami 70 mu Rwanda 15 muri Kongo na 2 mu Burundi. Kubera gukundwa n’abayoboke be, bamwita “Daddy” - Papa, kandi bamuguriye imodoka yitwa V8.

1. Apôtre Dr Paul Gitwaza

Uyu ayobora urusengero rwa Zion Temple Celebration Church. Ni we mupasiteri wa mbere waguze imodoka igura miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda yitwa Land Cruiser.

Kuva mu wa 2011 Radio ye yitwa Authentic TV ikaba na Televiziyo yatangiye kumvikana.
Yaguze urusengero rwa miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda muri Amerika ahitwa Dallas ruza rusanga izindi 50 yari asanganywe mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Kongo, Tanzaniya, u Bubiligi, Danimarike, u Bwongereza, Kanada no mu Bushinwa.

Igitangaje ni uko ibi ari ibigaragarira amaso kuko uyu mugabo atajya akunda kugaragaza ubuzima bwe burimo n’ibyo atunze. Ntakunda no kubihamya ko akize kuko yigeze gutangaza ko kuri konyi ye ya Banki nta bihumbi 200 afiteho. Gusa amafaranga yose n’iyi mitungo batunze ibyinshi biva mu maturo bakura mu nsengero zabo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.