Mu batunzi bakomeye ku Isi harimo n’abakozi b’Imana, ibintu bihura n’ibyo Yesu yavuze ko usiga ibye akamukurikira, mu Isi azamukubira 100, kandi ikirenzeho azaragwe ubwami bw’Ijuru.
Paradise yaguteguriye abapasiteri 5 bakize ku Isi, batatu muri bo bakaba batuye muri Afurika ari naho bakorera umurimo w’Imana. Muri abo bakozi b’Imana batanu harimo uba mu nzu ya Miliyari hafi 2 z’amafanga y’u Rwanda n’ufite indege eshanu.
1.Bishop T. D Jakes
Bishop Jakes, atuye mu nzu y’amadolari y’Amerika 1.700.000. Yabaye umubwiriza mwiza muri Amerika kandi ashyirwa ku gifuniko cy’ikinyamakuru Time. Ni umwanditsi, umubwiriza, akaba anatunganya firime (films producer).
Thomas Dexter "T. D." Jakes, Sr, ni Bishop mukuru wa Potter’s House, urusengero rw’idini ry’Abanyamerika, rifite abayoboke 30.000, ruherereye i Dallas, muri Texas. Uyu mugabo w’Imana afite umutungo wa Miliyoni 150 zamadorali.
2. Bishop David Oyedepo
Bishop David Oyedepo ni umubwirizabutumwa wo muri Nijeriya, umwanditsi wa Gikristo, washinze kandi uyobora urusengero rwa Winners Chapel ruzwi ku izina rya Living Faith Church World Wide.
Ni umuvugabutumwa ukize cyane muri Nijeriya kuko umutungo we wose ufite agaciro ka miliyoni 150 z’amadolari n’umutungo nk’indege 4 zigenga (private jets) n’amazu muri Amerika n’Ubwongereza.
3. Enoch Adejare Adeboye
Iyi ntumwa y’Imana yo muri Nijeriya yashyizwe ku kinyamakuru cyo muri Afurika, NewsWeek, nk’umuntu ukomeye muri Afurika kandi akaba yari n’umwe mu bantu 50 ba mbere bari bakomeye ku isi mu 2008/2009, mu bandi nka Perezida Barack Obama na Nicolas Sarkozy.
Pasiteri Adeboye ayoboye Itorero Redeemed Christian Church of God (RCCG) (Itorero rya Gikristo ryacunguwe) mu myaka 28 ishize. Mu mitungo afite harimo na private jet, indege ye bwite.
4.Benny Hinn
Umuvugabutumwa wa Isiraheli, Toufik Benedictus Benny Hinn, afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 42 z’amadolari.
Azwi cyane kubera ibitangaza yakoreye mu nama y’ububyutse / inama yo gukiza no gufasha abantu kugira ukwizera yari isanzwe ibera kuri stade nini mu migi minini, ariko nyuma ikaza gutangazwa ku isi yose ko igiye kujya ica kuri tereviziyo. Hinn yavutse ku ya 3 Ukuboza 1952.
5. Chris Oyakhilome
Umunyanijeriya ukomeye cyane. Ayobora urusengero rwa Mega Church Christ Embassy akaba azwi muri Global Evangelical Outreach. Yavutse mu mwaka wa 1963 ku itariki 07 mu kwezi kwa Nzeri.