Iyo havuzwe ijambo ryamamaye rya “Abapagani bo mu nsengero”, benshi bahita bibuka Ev. Justin Hakizimana, umuvugabutumwa uzwiho gutanga inyigisho zirimo uburemere, zuje amagambo ataziguye, ariko yuzuyemo ukuri ku buzima bw’abizera.
Ev. Hakizimana Justin abarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba umugabo wubatse. Yamenyekanye cyane binyuze mu nyigisho ye yise “Ibyiringiro by’abizera”, ariko benshi bayihinduye izina bayita “Abapagani bo mu nsengero”, bitewe n’uburyo yayishyizemo ibirebana n’ubuzima bwo mu nsengero butajyanye n’ukwemera nyakuri.
Iyo nyigisho yavugishije benshi, cyane cyane abayobozi b’amatorero bumvise nk’aho avuze amagambo ababogamiyeho, kuko yanagaragaje ko hari benshi mu nsengero bifata nk’abakijijwe, nyamara imibereho yabo ya buri munsi ibeshyuza ibyo bavuga.
Yagize ati: “Hari benshi bitwa abizera, ariko ubuzima bwabo burabeshyuza ibyo bavuga. Ni abapagani babarizwa mu nsengero, bubatse amazu y’amadini ariko batubatse mu kuri.”
Ni amagambo yakomerekeje imitima ya benshi, abandi bayahinduye umusemburo wo kwisuzuma. Ku ruhande rw’abamunenga, bamusuzuguye, baramutuka, ndetse bamufata nk’umuntu ubibasira. Ariko ku rundi ruhande, hari benshi bavuga ko inyigisho ze zibarura mu kuri, zigakangura abasinziriye mu by’umwuka.
Ev. Hakizimana akunze kuvugira mu ituze, ariko amagambo ye yuzuyemo imbaraga z’ijambo ry’Imana, agafasha abamwumva kubona isura nyayo y’ukwemera. Yibanda ku gukangurira abantu gusiga ubuzima bwo kwiyoberanya, bagahinduka by’ukuri, bagana inzira y’agakiza k’ukuri.
Yagize ati: “Ntabwo bihagije kwitwa umukristo cyangwa kuba mu rusengero. Imana ireba umutima, ntireba aho wicaye. Ni yo mpamvu tugomba guhinduka koko.”
Ev. Hakizimana ntateze guhagarara. Ubu arakataje mu nyigisho zigamije gukangura itorero ry’Imana, asaba ko twese twakwisuzuma, tukareba aho duhagaze mu kwemera.
Paradise na Paradise Tv irabararitse aho tugiye kujya tubana n’umuvugabutumwa Hakizana mu nyigisho ze.