Umuryango w’ivugabutumwa wa AEE uri mu rugendo rwiza rwo kuzana abantu ku mwami Yesu bakava mu bubata bwa Satani by’umwihariko uri gukora ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu cyame cyane mu bigo by’amashuri no muri za kaminuza.
Kuwa 24 Werurwe 2024 muri Camp Kigali, umuryango wa AEE wakoreye igiterane gikomeye muri Kaminuza y’u Rwanda mu yahoze ari KIST mu mujyi wa Kigali i Nyarugenge ndetse aba banyeshuri bagirirwa umugisha wo gutaramana na Rev.Pastor Dr. Antoine Rutayisire ndetse n’umuryango wa James na Daniella mu ndirimbo zomora zikanahembura imitima.
Muri iki giterane kiswe "KUBAHO NI YESU", aba baramyi James & Daniella ndetse n’umuvugabutumwa ubimazemo igihe Rev. Dr.Antoine Rutayisire bunze mu ry’uyu muryango wa AEE kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri Kaminuza y’u Rwanda aho urubyiruko rusaga 30 ruhindukira rugaruka kuri Yesu.
Yari igiterane gifite intego igira iti "Yesaya 53:5 hagira hati “Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.”
Abanyeshuri nabo bagize uruhare mu ivugabutumwa kuko batangiranye no kuramya no guhimbaza ndetse hari hitabiriye Korali Laetitia yaririmbye mu majwi meza cyane.
Nkurunziza George waje ahagarariye AEE Rwanda yavuze ko ikintu nyamukuru cyatumye bategura ibi biterane ari ukugarura intama zazimiye
Pasiteri Antoine Rutayisire ubwo yigishaga ijambo ry’Imana yatangiye avuga ko amashuri yose wakwiga aguhesha Diplome, ndetse bikaguhesha n’amafaranga, ariko ko bitatanga ubuzima. Yakomeje avuga ko ubuzima butarimo Imana uba uri gukorera muri zero.
James na Daniella binyuze mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Amaraso ya Yesu,’ ‘Umwani ni mwiza pe,’ ‘Ni muri Yesu Kristo,’ n’izindi zitandukanye, zakoze ku mitima ya bitabiriye iki giterane.James yabwiye abitabiriye ayo materaniro ko ibyaha byose umuntu yaba yarakoze, Yesu abibarira iyo umwemereye.
Yakomeje agira ati ”Icyaha gikomeye imbere y’Imana ni ukwanga kwakira Yesu Kristo”.
Byari ubuntu bugeretse ku bundi muri iki gitaramo