× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abanyamwuka batanze 500,000 Frw cash nk’inkunga yabo ku nyubako nshya y’urusengero rwa ADEPR SEEGEM

Category: Ministry  »  December 2023 »  Sarah Umutoni

Abanyamwuka batanze 500,000 Frw cash nk'inkunga yabo ku nyubako nshya y'urusengero rwa ADEPR SEEGEM

Abanyamwuka, ni umuryango uhuriwemo n’abakozi b’Imana batandukanye mu Rwanda no hanze yarwo, washinzwe n’umuraperi Deo Imanirakarama uzwi mu ndirimbo zirimo "Hunga Udapfa" yakoze ku mitima y’abitabiriye igiterane uyu muryango uherutse gukora.

Iki giterane cy’Abanyamwuka cyari kibaye ku nshuro ya kabiri mu nsanganyamatsiko igira iti "Mwihane kuko Ubwami bwo mu Ijuru buri hafi" - Matayo 3:2, cyabaye tariki 04-10 Ukuboza 2023, i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuri ADEPR SEGEM. Cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru ndetse gihembura benshi.

Umuyobozi w’Abanyamwuka, Imanirakarama Deo, yanyuzwe cyane n’imigendekere myiza y’iki gitaramo. Ati "Ni njye wabwirije ku Cyumweru, Ev. Joseline Mukatete abwiriza kuwa Gatandatu, n’abandi indi misi. Ariko nabaririmbiye na Hiphop indirimbo yanjye yitwa "Hunga Udapfa" barafashwa cyane".

Yakomeje avuga ko "guhera kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru yewe na Buracyeye (Nibature), abantu barihanaga, bihannye benshi, kandi habaho n’ubwitange". Amafoto y’iki giterane, agaragaza ko cyaranzwe n’ibihe by’umunezero usendereye.

Yashimye Imana yamukoresheje ati "Imana yakoreyemo ibirenze hari umuntu bazanye bamurandase Imana yaramukijije asubirayo yigenza n’abandi Imana yakijije abihannye bo ni benshi cyane kuva kuwa mbere kugeza ku Cyumweru". Ikindi bishimira ni ukuba barabashije gutanga 500,000 Frw yo gushyigikira inyubako y’urusengero iri kubakwa.

Ni ivugabutumwa ryatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye kandi bakunzwe nka Pastor Kabiya Jonathan, Pastor Bwate David, Mwarimu Mama Furaha, Mukazayire Emerthe, Ev. Elie Ntakirutimana, Mama Ruth na Ev Joseline Mukatete.

Uretse abagabuye Ijambo ry’Imana, cyanitabiriwe n’abaramyi basizwe amavuta y’Imana barimo Jado Sinza, Aloys Habi, Naioth choir ya ADEPR SEGEEM, Impanda choir ya ADEPR SEGEEM na Evangelique choir ya ADEPR Gisenyi.

Mbere y’uko iki giterane, Deo Imanirakarama yavuze ko bagiteguye mu kwibusa abantu guhora biteguye kuko "Umwami urenze ab’isi agiye kuza kandi kumusanganira tugomba kuba dusa neza twiyejeje. Intego: Mwihane kuko Ubwami bw’Imana mu Ijuru buri hafi".

Ati "Reka dufatire ku bwami bw’isi butandukanye. Iyo Perezida runaka ari hafi yo kujya ahantu nunaka, wenda mu gihugu cye, abantu agiye kuhasanga baramwitegura, abasaza bakaba basa neza, abakecuru bagasokoza;

Abandi bakamesa, yewe haba hari imihanda irimo ibihuru azacamo bakayiharura igasa neza, aho ni mu rwego rw’ubugingo. Mu rwego rw’umubiri rero, tuzasengera n’abantu bafite indwara zitandukanye kandi twizeye ko Yesu azabakiza".

Ev. Deo Imanirakarama ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, akaba yarihebeye injyana ya Hiphop. Azwiho kuririmba ubutumwa bukomeye, bwuje impanuro ku batuye Isi ndetse agacyebura abakristo bateye/bashaka gutera ikirenge kiva mu byizerwa.

Umwibuke mu ndirimbo "Zanira Yesu", "Gehinomo", "Ubuhamya", "Hunga Udapfa", "Avumwe" yakoranye na Annette Murava, "Imana y’Ukuri", "Imbwa" n’izindi.

Batanze inkunga ikomeye mu gushyigikira inyubako nshya y’urusengero

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana yacu Yara habaye natwe turishimye

Cyanditswe na: [email protected]  »   Kuwa 14/12/2023 03:40

Nukuri lmana yakoze imirimo myiza iyinyujije mubana bayo abanyamwuka AMEN

Cyanditswe na: [email protected]  »   Kuwa 14/12/2023 03:38