× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abantu bose barebye kandi bakumva igisigo “Macibiri” cya Umurizabageni Nadia barize!

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

 Abantu bose barebye kandi bakumva igisigo “Macibiri” cya Umurizabageni Nadia barize!

Ku wa 19 Ukwakira 2025, umusizikazi w’umuhanga mu buryo butangaje, Umurizabageni Nadia, yasohoye igisigo gishya yise Macibiri, none abakirebye bose bakomeje guhamya ko cyatumye bananirwa guhisha amarangamutima, bakarira.

Iki gisigo kirimo ubutumwa bw’umubyeyi ugerageza guha impanuro umwana we, mu gihe ubuzima bwe buba bugeze hafi ku iherezo.

Macibiri kirimo inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka hafi 9, urererwa mu buzima bukomeye, agakura arerwa na mama we gusa, kuko se aba yarirukanye nyina akimutwite. Mu marembera y’ubuzima bwa nyina, aho aba amaze igihe kinini ari ku karago, aramuhamagara akamuhanura, ariko bikarangira apfuye.

Mama we uba warahuye n’ibibazo by’inzara, ubukene, gutereranwa, bitewe n’umugabo we uba waramutaye atwite, ahanura umwana we amuha impanuro z’ubuzima.

Nubwo ubuzima bw’umubyeyi bwari bwarangijwe n’akababaro kenshi, ubutumwa bwe kuri Macibiri bumusaba kuzagira imbabazi no gukunda abo mu muryango.

Aba amusaba gukomeza kubaha bene wabo, no kuzababarira papa we wabataye mu gihe yaba aje agasaba imbabazi, kandi akamushishikariza kugera kure mu buzima, kurenza aho na we yageze, binyuriye mu kwirinda abantu bamubeshya bamureshya.

Amashusho y’iki gisigo yafashwe na Patient Mugisha uzwi ku mazina ya Patient For Sure, akaba ari na we kuri ubu umutunganyiriza amashusho y’ibikorwa bye, guhera ku gisigo Data Nzira Iki cyakunzwe na benshi, na Kibondo yasohoye mbere ya Macibiri, binyuriye muri label ya TFS (Trinity For Support), aho Nadia ari ambasaderi wa Umurage Art ugendanye n’umuco nyarwanda.

Ubuhanga bwa Nadia mu gukora ibisigo bugaragaza ko nubwo afite inzitizi mu rugendo rwe rwo kugera kure afite ubushobozi bwo guhindura imitima y’abantu no kubaha ubutumwa bw’ibyiringiro, kubigisha gusaba imbabazi no kugira ubupfura. Ni imico na Bibiliya ishima, nk’uko bigaragara mu Bagalatiya 5:20-22.

Mu butumwa bwanyujijwe muri comments, abantu benshi bagaragaje ko barize nyuma yo kumva no kureba iki gisigo, bitewe n’ubutumwa burimo, no kuba birangira umubyeyi apfuye agasiga akana gato katazi se wakabyaye.

Mu kiganiro Nadia yagiranye na Paradise yagize ati: “Abantu bari kunyura mu gikari bakanyandikira bambwira ko cyabarijije, abandi nkabona babitanzemo ibitekerezo kuri TikTok, YouTube n’ahandi twabashije kugisangiza.”

Ubuhanga bwa Nadia, ubumenyi bwe mu kuririmba no kubyina injyana ya gakondo no gusohora abageni mu bukwe, hamwe n’ubutumwa bw’igisigo Macibiri, bigaragaza ko atari umusizi gusa, ahubwo ko ari umuntu ufasha Imana kurema, binyuriye mu guhindura imitima ya benshi.

Reba igisigo Macibiri kuri YouTube

Ibindi bisigo bye

Kibondo

Data Nizra Iki?

Icupa

Wareba ibindi kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.