Umuhanzikazi Emeline Penzi yasohoye indirimbo nshya yise "Irabikoze", indirimbo y’amashimwe, intsinzi, no kwizera gukomeye.
Iyo uyumvise, igutera imbaraga, igakomeza kwizera kwawe, ikagutera ibyishimo, ndetse ikakwereka ko Imana yamaze gukora inzira nubwo waba utarabibona.
Emeline avuga ko yagize iyerekwa ubwo yarimo asenga, akumva ijwi rivuga ngo “Irabikoze.” Iri jambo ryamubereye ihumure n’impamvu yo gukomeza kwizera, anafata umwanzuro wo kuririmba no gusangiza abandi iri banga ry’intsinzi.
Indirimbo "Irabikoze" ishingiye ku nyigisho za Bibiliya, nk’uko mu Baheburayo 11:1 havuga ko “Kwizera ari ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba.” Ni indirimbo ituma abayumvise barushaho kwegera Imana no kuyiringira.
Emeline afite ijwi rihumuriza, ryuje ubuhanga, kandi rituma ubutumwa bw’indirimbo bugera ku mutima. "Irabikoze" irimbitse mu magambo yayo, ariko kandi ifite umudiho (incurango) utuma uyumva ayisubiramo kenshi.
Iyi ndirimbo ntiyaje gutyo gusa, ahubwo ifite ishingiro. Ni inkuru y’ubuzima bwa Emeline ubwe, aho ashimangira ko Imana ishobora gusubiza amasezerano yayo, iyo umuntu ayizeye atajegajega.
Mu gutunganya iyi ndirimbo, Emeline yabifashijwemo n’abahanga mu muziki:
🎵 Producer: Julesce Popieeeh
🎥 Director w’amashusho: Samy Switch
Indirimbo "Irabikoze" ubu iri kuboneka kuri YouTube. Emeline asaba buri wese kuyumva no kuyisangiza abandi, kuko kuba "Imana yaramaze guca inzira," bitavuze ko buri wese abizi. Kuyibasangiza byatuma babimenya bose, by’umwihariko bamwe ukunda.
Nawe wagira uruhare mu gusakaza ubu butumwa, nyuma yo kubutega amatwi ukabusangiza abandi! Igushimishe!
Emeline avuga ko yagize iyerekwa ubwo yarimo asenga, akumva ijwi rivuga ngo “Irabikoze”, ari ho havuye iyi ndirimbo iryoshye