× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abantu benshi barakajwe bikabije n’Igitabo ‘Sodoma’ cyavuze ku butinganyi mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika

Category: Pastors  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abantu benshi barakajwe bikabije n'Igitabo ‘Sodoma' cyavuze ku butinganyi mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika

Abakristo Gatolika by’umwihariko Abanyarwanda babashije gusoma inkuru y’igitabo cy’Umwanditsi w’Umufaransa, Frédéric Martel yise ‘In The Closet of the Vatican’ cyamenyekanye cyane nka ‘Sodoma’, bagaragaje ko barakajwe n’ibicyanditsemo kuko ngo bidahuye n’ukuri.

Mbere yo kuvuga ku butumwa Abanyarwanda batanze ku nkuru y’Igihe na yo yagarutse kuri iki gitabo, bamwe bashyigikira ibivugwamo abandi babinenga, abandi bagaragaza ko ubutinganyi bwahozeho kuva mu kuremwa kw’isi, dore bimwe mu bikubiyemo:

Iki gitabo cyashibutse ku bucukumbuzi uyu mwanditsi yakoze mu gihe cy’imyaka ine, aho yageze ahantu hatandukanye harimo muri bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, Saint Peter’s Basilica, iherereye i Vatican.

Mbere y’uko Martel atangira kwandika iki gitabo, yabanje gukusanya amakuru impande n’impande, aganira na ba Karidinali 41, ba Musenyeri 52, abapadiri barenga 200, abigira ubupadiri (abaseminari) n’abadipolomate.

Nyuma y’ubu bucukumbuzi, Martel yanzuye ko uburyo abihaye Imana babayeho bwatumye abenshi muri bo bisanga bagira amahitamo yo gukundana cyangwa kuryamana n’abo bahuje ibitsina.

Mu gitabo yagize ati “Nasanze Vatican ari umuryango w’abagabo baryamana bahuje ibitsina ku rwego rwo hejuru. Ni uburyo bwaremwe ahanini n’abakundana bahuje ibitsina bahishira ibyiyumviro byabo ku manywa ariko byagera nijoro bagafata taxi, bakajya mu kabari k’abaryamana bahuje ibitsina.”

Umwe mu baseminari b’i Vatican yabwiye uyu mwanditsi ko “Hagati ya 60 na 70% b’abaseminari baryamana bahuje ibitsina”, undi amusobanurira ko yagize ibyumviro byo kuba yaryamana n’uwo bahuje igitsina ubwo yageraga ubwo yinjiraga mu iseminari.

Uyu wa kabiri yagize ati “Abenshi mu bapadiri bamenye ko bakururwa n’abahungu ubwo bageraga muri iyi si irimo abagabo gusa, y’abigira kuba abapadiri.”

Musenyeri w’Umudage waganiriye na Martel yavuze ko mu rwego rwo guhagarika ihohotera rishingiye ku gitsina rimaze igihe rivugwa muri Kiliziya Gatolika, abihaye Imana bakwiye kwemererwa gushakana n’abarimo abo bahuje ibitsina.

Yagize ati “Nubwo muri Kiliziya nta muntu ugerageza kubyemera ku mugaragaro, buri wese arabizi ko tutazashobora guhagarika ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa n’abapadiri keretse nidukuraho ubugaragu, keretse kuryamana kw’abahuje ibitsina ribyemerwa muri Kiliziya.”

Ikindi Martel yamenye ni uko muri Kiliziya Gatolika habamo igikorwa cyo gushakisha indaya z’abimukira zo guha akazi ko kuryamana n’abihaye Imana. Ati “[Indaya] zishakishwa impande zose, cyane cyane mu bimukira bashaka impushya zo gutura.”

Yifashishije urugero rwa Karidinali wamenyekanye nka ‘La Mongolfiera’ mu gihe cya Papa Yohani Pawulo II yari akiri Umushumba wa Kiliziya Gatolika. Uyu Karidinali ngo yifashishaga abantu bakoranaga n’indaya z’abanyamahanga, zikajyanwa i Roma.

Martel yasobanuye ko itsinda ry’abari bashinzwe gushakisha izi ndaya ryasenyutse ku bwa Benedigito XVI, ariko ngo bamwe mu bihaye Imana baracyinjiza i Roma indaya zo kuryamana na bo, ku giti cyabo.

Uyu mwanditsi yasobanuye ko yaganiriye n’indaya hafi 60 zifashishijwe muri ibi bikorwa, zimusobanurira uko abihaye Imana ari abakiliya batazitenguha. Imwe muri zo iti “Batwoherereza ubutumwa bwanditse. Namaranye n’uwihaye Imana iminsi itatu. Yishyuye byose. Birasanzwe.”

Yahishuye ko yaganiriye n’abakozi bo mu mavuriro atandukanye i Roma, basanzwe bivura abihaye Imana, bamusobanurira uko icyorezo cya SIDA cyigeze kwica abihaye Imana benshi baryamanaga n’abo bahuje ibitsina mu myaka ya 1980 na 1990.

Prof Massimo Giuliani uzobereye mu bumenyi bw’indwara zandura yagize ati “Twabonye abapadiri benshi n’abigira ubupadiri bafashwe n’agakoko gatera SIDA baza hano. Dutekereza ko ikibazo cya SIDA kiri henshi muri Kiliziya.”

Imwe mu mpamvu abenshi mu bihaye Imana baryamana n’abo bahuje ibitsina batamenyekana, nk’uko Martel yabisobanuye, ni uko muri Kiliziya Gatolika habamo umuco wo guhishirana.

Urugero rwatanzwe ni urwa Padiri Marcial Marciel wo muri Mexique, wigeze gushinjwa gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abantu barenga 200, ariko akababarirwa kenshi na Papa Pawulo II.

Ubutumwa bw’Abanyarwanda bwatanzwe kuri iki gitabo:

Uwitwa Reverie yagize ati: “Ariko abantu bazarindagira bageze ryari? Abantu batazi uwo bemera baragowe. Uyu mwanditsi yari akwiriye kugaragaza Umupapa/Umukaridinali/Umusenyeri cyangwa Umupadiri ushinjwa ibyaha, na ho kugereranya Kiliziya Gatolika na Sodomu ni uguta umwanya, keretse niba hari uwabimuhayemo ikiraka.”

Undi witwa Nkuriza yagize ati: “barabasebeje karahavuye kweri kweri. Ubu se ugendeye ku byanditswe yafashe bangahe, imibare ingana gute? Nge ndi umwalimu wigishije mu bigo by’abana badahuje ibitsina n’ababihuje, ariko ubutinganyi buba cyane mu biga badahuje ibitsina. Kuko abantu bishyizemo ko ubutinganyi ari ukubura uwo mudahuje igitsina kandi si byo. Muzarebe abo babukekaho cyangwa abemera ko babufite, bo bize he? Baba he?”

Uwatanze igitekerezo gitandukanye n’abandi ni Byiringiro Peter. We yagize ati: “Ndabashimiye kuri kiriya gitabo In The Closet of the Vatican. Dore rero icyo nibaza uyu munsi wa none cyane nk’Umunyafurika ndetse nk’Umunyarwanda, kuki tutemera ko bariya bantu bakururwa na bo bahuje ibitsina babayeho kuva na kera ndetse na n’ubu bakaba bariho? Ese kuki tuvuga ngo ni ibyo bigira ndetse ni amahitamo yabo? Mbona dukwiye kubaha icyubahiro ndetse n’uburenganzira bwabo noneho niba kuko babihisemo tukabareka kuko bagomba kubaho, babayeho kandi bazanabaho.”

Yakomeje agira ati: “Tuve kuri Vatican tugere iwacu mu miryango, umunsi ku wundi baragarara ko barimo ariko twebwe imyumvire yacu ndetse no kutamenya tukabatera amabuye, ndasaba Leta gukomeza kubitekerezaho nta tegeko ribahana ariko banakwiye ubwisanzure busesuye, ndetse Leta igashyira imbaraga muri society ngo bahindure imyumvire. Yego ntawabishishikariza abandi kubijyamo ariko nta n’uwaseka abateye gutyo kuko nta wuhitamo uko avuka, nta wuhitamo kubaho asekwa!”

Iki gitabo gikomeje kuvugisha benshi bo hirya no hino ku isi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Binateye ubwoba ahubwo! Mbega akaga!

Cyanditswe na:   »   Kuwa 19/09/2024 11:28