Abamisiyoneri babiri b’Abakristo bapfiriye mu mpanuka y’indege ubwo berekezaga muri Jamaica gutabara abaturage bakomerekejwe na Hurricane Melissa, bakaba bari kwibukwa kubera umutima wabo wo kwita ku bandi.
Ishyirahamwe ry’Abakristo "Ignite the Fire" ryatangaje ko uwarishinze [Founder] Alexander Wurm w’imyaka 53, hamwe n’umukobwa we Serena w’imyaka 22, bitabye Imana ubwo indege yabo yagwaga i Coral Springs, muri Florida. Barimo bagerageza kugeza ubutabazi ku bagizweho ingaruka n’ibiza byabaye mu byumweru bibiri bishize.
Bari bonyine mu ndege yavaga muri Florida ijya muri Jamaica mu bikorwa by’ubugiraneza. Alexander Wurm yari azwiho umutima mwiza n’ubugwaneza, yitangiye gukorera abandi no gusakaza ubutumwa bwa Yesu mu bice bitandukanye by’isi.
Yashinze Ignite the Fire agamije gufasha urubyiruko, guhindura ubuzima bw’abaturage binyuze mu butumwa bwiza no gukora ibikorwa by’ubugiraneza muri Caribbean.
Serena we yari ikirangirire mu gufasha abandi, azwiho umutima w’ubwuzu n’ubwiza, ndetse urugendo rwabo rwa nyuma rugana Jamaica rwasize ibyago by’igihombo cyatewe n’ikirere kibi, rugaragaza ubutwari no kwitangira abandi.
Abagize umuryango basigaye mu gahinda harimo umugore wa Alexander, Candace, hamwe n’abana babo babiri: Christiana, w’imyaka 20, na James, w’imyaka 17.
Abaturage bo muri Coral Springs bateraniye hamwe ku mugoroba w’ejo kuwa kabiri mu isengesho ryo kwibuka Alexander na Serena, basaba ko Umwami w’ijuru yakomeza kubaha umugisha n’uburyohe bwo gufasha abandi.
Hurricane Melissa, yibasiye ubutaka bwa Jamaica ku wa 28 Ukwakira, yari ifite imbaraga za Category 5, yangiza amazu menshi ndetse n’igice kinini cy’ikirwa kitagira amashanyarazi.