Abahanzi Meddy, The Ben na Bruce Melodie, bafashije abakunda indirimbo zo kuramya gutangira neza umwaka, binyuze ku ndirimbo nziza basohoye.
Uwasohoye indirimbo bwa mbere ni Bruce Melodie, yitwa Nzaguha Umugisha, imwe mu ndirimbo zigize album ye yise Colorful Generation yashyize hanze ku wa 17 Mutarama 2025. Abantu benshi barayikunze, barimo na Israel Mbonyi.
Bruce Melodie yatangaje ko mu kuyandika yabanje kumva neza indirimbo za Israel Mbonyi, kugira ngo abone aho ahera akora indirimbo izagera ku mitima ya benshi.
Nk’uko yabyifuzaga, Nzaguha Umugisha yakunzwe n’abatari bake, kandi ikomeje kumvwa umunsi ku wundi, ku mbuga zose acurururizaho umuziki, zirimo na YouTube ikoreshwa na benshi mu Rwanda.
Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, avuga kenshi ko akunda Imana, kandi ko rimwe azasohora album y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu gihe abantu baba bakomeje kubimusaba ari benshi. Ni Umukristo mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), akaba yaragiye mu muziki usanzwe avuye muri korali yo muri iryo torero.
NZAGUHA UMUGISHA:
Uwa kabiri ni Mugisha Benjamin abenshi bazi nka The Ben, umugabo udahwema guhamya ko akunda Imana, haba mu nsengero, mu bitaramo n’ahandi. Kuri album yamuritse ku wa 1 Mutarama 2025, nubwo itari yakageze hanze, hariho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.
Yayise Isi, aho aririmba avuga ko iri gushirana n’ibyayo, bityo agasaba inyenyeri imuyobora muri uru rugendo rutoroshye rw’ubuzima.
Yakoze indirimbo nyinshi zo kuramya no guhimbaza Imana, zirimo iyabiciye bigacika yitwa Thank You yakoranye na Dr. Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close, akagira iyitwa Ndaje we ubwe avuga ko akunda ndetse na mama we, n’izindi zitandukanye.
Ubwo yari mu gitaramo cyo ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yagize ati: “Hari igihe ikindi gihe twazahurira hano tuje kuramya.” Yabivuze ahishura ko ari hafi gukorera Imana, kandi na we yaravuze ati: “Nzi ko umunsi nugera nzayikorera.”
Iyi ndirimbo yamaze kugera ku mbuga zicuruza umuziki kuri uyu wa 31 Mutarama 2025, zirimo Spotify, BoomPlay, Audiomack n’izindi. Kuri YouTube na ho ni mu minsi iri imbere.
Uwa gatatu ni Meddy Ngabo Medard Jobert. Indirimbo ye yari imaze imyaka irenga ibiri itegerejwe. Ni indirimbo yise Blessed yasohotse kuri uyu wa 31 Mutarama 2025. Uyu mugabo uherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho atuye we n’umuryango we, yari yaratangaje iyi ndirimbo mbere y’iyitwa Grateful yasohotse ku wa 14 Mutarama 2023.
Iyi ndirimbo yakomeje gutegerezwa na benshi, birangira hagiye hasohotse izindi zitari zitezwe, harimo na Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro. Uku gutinda kwayo kwaturutse ku mpamvu zizwi na nyiri ubwite, kwatumye ikomeza gutera abantu benshi amatsiko.
Ubu yamaze kugera hanze, ku mbuga zose zicuruza umuziki. Ni we wenyine, muri aba batatu, wayisohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
BLESSED:
Izi ndirimbo zose zizakomeza gucurangwa ibihe n’ibihe, kuko ubutumwa bukubiyemo butazigera busaza, dore ko buvuga ibibaho, ibyo Imana ikorera abayizera, uko ibarinda, ibatabara, ibaha ibyiringiro n’ibindi, kandi ntizahwema kubibaha.
NZAGUHA UMUGISHA - Bruce Melodie
ISI- The Ben
BLESSED- Meddy