Abakristo bo ku isi hose, abagera kuri miliyoni 380 buri mwaka bakorerwa ihohoterwa, ariko Itorero rya Kristo rikomeza gukura. Ni ibyavuye mu rutonde rw’ibihugu bitoteza Abakristo kurusha ibindi ku isi rwitwa World Watch List.
Raporo y’umwaka wa 2025 ya World Watch List ya Open Doors US yerekana ko Abakristo barenga miliyoni 380 ku isi yose bangana n’umwe kuri barindwi by’abariho, bahura n’ihohoterwa rikomeye, cyane cyane muri Koreya ya Ruguru, igihugu cyashyizwe ku mwanya wa mbere mu kubangamira Abakristo.
Nubwo ihohoterwa rihagarikwa, abayobozi bakagerageza kurikumira bivuye inyuma, muri iki gihugu ho rikomeza kwiyongera, aho Abakristo bagera ku 400,000 muri Koreya ya Ruguru bakomeje kwizera Imana mu buryo bw’ibanga.
Jung Jik, Umukristo wo muri Koreya ya Ruguru umaze gufungirwa muri gereza inshuro ebyiri, yatanze urugero rw’uko Abakristo bahigwa. Jung asenga asaba gukomeza kubona uburyo bwo kubwira umwana we by’Umukiza Yesu Kristo nubwo biba bigoye. Uku kwihangana kwerekana uko Itorero rikomeza gukura nubwo ribangamirwa.
Ibihugu nka Algeria, Afghanistan, na Yemen byagaragajwe muri raporo ko byahinduye ukwizera kw’Abakristo ikizira, aho ubu basengera mu ibanga kubera guhohoterwa n’ubuyobozi bwabyo.
Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ihohoterwa rikomeje kwiyongera bitewe n’imitwe y’intagondwa. Open Doors yibutsa abayobozi b’isi gukomeza gushyira imbere umutekano w’ukwemera kuko ihohoterwa rikomeje guteza umutekano muke mu bihugu byinshi.
Nubwo bahura n’ingorane, Itorero rikomeza gukura, rihamya imbaraga z’Ubutumwa Bwiza muri Kristo Yesu mu gihe cy’ibigeragezo.
Ingabo y’Ubuhinde ihagararanye n’abaturage, imbere y’urusengero rwari rumaze gutwikwa n’agatsiko k’abagizi ba nabi mu Mudugudu wa Heiroklian. Hari ku wa 8 Gicurasi 2023. Abaturage bagera ku bihumbi 23 b’Abakristo bakuwe mu byabo.