× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakristo 200,000 mu Buhinde bigaragambije bamagana itegeko ribabuzanya guhindura imyemerere

Category: Ministry  »  2 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Abakristo 200,000 mu Buhinde bigaragambije bamagana itegeko ribabuzanya guhindura imyemerere

Mu gace ka Arunachal Pradesh ko mu majyaruguru y’u Buhinde, abantu bagera ku 200,000 bitabiriye imyigaragambyo ikomeye yamagana itegeko rishya rya leta, rifata guhindura imyemerere nk’icyaha gihanwa n’amategeko.

Abitabiriye bari baturutse mu matorero atandukanye ya gikirisitu, bahuriye ku kintu kimwe: kwamagana igitutu n’ihohoterwa bagenda bahura na ryo bazira ukwemera kwabo. Bavuze ko iri tegeko rituma umuntu wese uretse idini yavukiyemo afatwa nk’ukoze icyaha, bigatuma benshi batinya kwemera Yesu ku mugaragaro.

Abayobozi b’amatorero n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu baramagana bikomeye iryo tegeko, bavuga ko ridakwiye mu gihugu cyiyita demokarasi. Bavuze ko “guhindura imyemerere ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu”, kandi ko gutinya guhindura idini bitesha agaciro ihame ry’ubwisanzure bwo gutekereza no kwemera ibyo umuntu ashaka.

Hari n’abavuga ko ibyo bikorwa bishobora kuba gahunda yagutse yo gukandamiza Abakristo n’andi madini atari ay’ab’Hindu, asanzwe ari menshi muri ako gace.

Mu gihe impande nyinshi zigaragaza impungenge, ubuyobozi bwa Leta ya Arunachal Pradesh bwo buravuga ko iryo tegeko “rigamije kurinda abaturage amayeri y’abantu babashuka ngo bahindure imyemerere”.

Ariko Abakristo bo basanga iyo mvugo ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko hari abavugabutumwa batangiye gufungwa, abandi batakaje akazi kabo, ndetse hari n’abari kwirukanwa mu miryango yabo bazira ko babatijwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.