× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abakirisitu 50 000 bahuriye i Kibeho mu kwizihiza Asomusiyo - umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya

Category: Ministry  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Abakirisitu 50 000 bahuriye i Kibeho mu kwizihiza Asomusiyo - umunsi w'ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya

Abakirisitu baturutse mu bice bitandukanye batangiye kugera i Kibeho ku butaka butagatifu, mu gihe hitegurwa kwizihiza umunsi w’ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama.

Paruwasi ya Kibeho ivuga ko nibura hategerejwe abasaga ibihumbi 50 mu kwizihiza uyu munsi.

Mu bihe bitandukanye hajya haba amasengesho i Kibeho, abantu bagaturuka imihanda yose bagannyeyo gusenga kandi bahamya ko amasengesho yabo yumvwa, mu gihe baba bagiye gushengerera Umubyeyi Bikira Mariya.

Kibeho iherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Ni ahantu hamenyekanye cyane igihe habaga amabonekerwa mu 1981 akaba ari naho hari ishusho ya Yezu ku rwego rw’Afurika ifite icyicaro aho i Kibeho, ishusho nini ku Isi ifite uburebure bwa metero esheshatu, ipima ibilo magana cyenda na mirongo itanu.

Iyo shusho igaragara ahantu hatandatu ku Isi kuko buri mugabane w’Isi ufite ishusho imwe nk’iyo. Umugabane w’Afurika rero ishusho wagennye iri ku musozi wa Nyarushishi uherereye mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Abarenga ibihumbi 50 bateraniye i Kibeho

Src: Imvaho Nshya - Nyiraneza Judith

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.