Abashakashatsi benshi bemera ko bishoboka kumenya neza umunsi Yesu Kristo yabambweho, ari wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata mu mwaka wa 33 A.D.
Ikigo cya Nasa Study gikora ubushakashatsi, nk’uko byatangajwe na Faith Comedy, urubuga rukurikirwa n’abagera hafi kuri miriyoni kuri Instagram, ku wa 25 Kanama 2025, bashingiye ku bimenyetso bikubiye muri Bibiliya, bagaragaje itariki ya nyayo yesu yabambiweho.
Yesu yapfuye mu gihe cya Pasika (Matayo 26:2; Mariko 14:1; Luka 22:1); byabaye ku munsi wa mbere y’isabato, ari wo wa Gatanu (Mariko 15:42); byabaye mu gihe cya Pontiyo Pilato wayoboraga (Luka 3:1; Yohana 19:15), hagati y’umwaka wa 26–36 A.D.
Abashakashatsi bagereranyije kalendari y’Abayahudi n’imiterere y’ikirere muri icyo gihe, basanga Pasika yarabaye ku wa Gatanu inshuro ebyiri gusa mu gihe cya Pilato. Ihuza rikomeye kurusha ayandi rikagaragara ku wa 3 Mata 33 A.D.
Uwo mugoroba nyine, amateka y’ikirere agaragaza ko habayeho ukwezi kwijimye guhinduka umutuku (lunar eclipse) bikabonwa i Yerusalemu. Ibi byatumye amagambo ya Petero akomeza kugira ishingiro, amwe yo mu Byakozwe 2:20 yavugaga ko: “Izuba rizijima, n’ukwezi kukazaba nk’amaraso.”
Ariko icy’ingenzi si umunsi cyangwa italiki gusa, ahubwo ni icyo bisobanuye: “Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko Ibyanditswe bibivuga, arahambwa, kandi azuka ku munsi wa gatatu” (1 Abakorinto 15:3–4).
Ku wa 3 Mata 33 A.D., Umwana w’Intama w’Imana yakuyemo ibyaha by’isi. Kandi izuka rye ritanga ubugingo buhoraho ku bemera bose.
Byatangajwe na Nasa Study nyuma y’ubusesenguzi bwayo