Korali Abahamya ba Yesu yo mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Muhima, yateguye igitaramo nterankunga cyiswe ‘Ku Bwa Mugenzi Wanjye’ mu rugamba rwo kubaka urusengero mu Nkambi ya Mahama”.
Ku wa 10 Gicurasi 2025, Korali Abahamya ba Yesu irateganya igitaramo gikomeye kizabera kuri Kigali Bilingual Church i Remera mu Mujyi wa Kigali. Iki gitaramo cyiswe “Ku Bwa Mugenzi Wange”, kigamije gukusanya inkunga yo kubaka urusengero mu Nkambi ya Mahama.
Mu nkambi ya Mahama, hasanzwe hari Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi bari hagati ya 3,500 na 4,000, ariko bakaba badafite aho basengera muri iyi minsi nyuma yo gufungirwa urusengero basengeragamo, ubwo hafungwaga insengero zitujuje ibisabwa na Leta.
Korali Abahamya ba Yesu: Inkomoko n’Intumbero
Korali Abahamya ba Yesu yatangiye mu mwaka wa 1987, ishingwa n’abaririmbyi bane. Izina ryayo ryatanzwe n’umugore witwa Niyirema Cécile. Ni mu gihe ari iyo mu Itorero rya Muhima ahazwi nka Yamaha, ugana ku Kinamba.
Kuri ubu, ifite album z’indirimbo 11 za audio (irimo indirimbo 150), na album za videwo 7 (zirimo videwo 75) — byose hamwe ni 225. Kuri YouTube, bakurikirwa n’abasaga 67,500 (67.5k) kandi bagiye kongeraho indi album ya audio n’iya videwo.
Bagiye mu bihugu birimo u Burundi, Tanzaniya n’ahandi bavuga ubutumwa, kandi banagira indirimbo mu rurimi rw’Igiswayile. Bari mu ivugabutumwa rishingiye ku bikorwa bifatika, aho 2025 bawise umwaka wo gufasha.
Impamvu yo Gutegura Igitaramo
Mu ruzinduko bagiriye i Mahama, basanze urusengero rufunze. Leta y’u Rwanda ifunga insengero zitujuje ibisabwa, urwo Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi baho basengeragamo bari hagati ya 3500 na 4000 na rwo rwarafunzwe. Bamaze kuganira n’ubuyobozi bukabereka ibyo urusengero rusabwa ngo rwemererwe gufungurwa, Korali yafashe icyemezo cyo gutegura igitaramo cyo gukusanya inkunga.
Inkunga ikenewe kugira ngo hubakwe urusengero ni miliyoni 8, ariko kubera ibikenewe byiyongereye, bayigejeje kuri miliyoni 10. Biyemeje gukora iki gitaramo Ku wa 10 Gicurasi 2025, ariko no nyuma y’icyo gihe, inkunga izakomeza kwakirwa.
Mahama, Ishusho y’Igihugu
Inkambi ya Mahama ituwe n’impunzi, harimo amadini menshi ubariyemo n’Abadivantisite badafite urusengero. Korali ibafata nk’Abanyarwanda kuko bari ku butaka bw’u Rwanda, ikabafata nk’abavandimwe bayo. N’iyo bataha cyangwa bakajya ahandi, urusengero ntiruzasigara ubusa, n’abandi bazahasengera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 30 Mata 2025, Komite ya Korali Abahamya ba Yesu yagize iti: “Umurimo w’Imana ni mugari, duhera ku kibabaje cyane. Nubwo basubira kuri gakondo yabo, abahaturiye bahasengera. Kubakira impunzi si igihombo.”
Ibyo Korali yagezeho n’Ibyo Iteganya
Korali Abahamya ba Yesu isanzwe itegura ibitaramo bikomeye. Mu mwaka ushize yakoreye igitaramo muri ULK cyo gukusanya ibikoresho bya muzika bya miliyoni 12 — barabibonye.
Mu gitaramo cyo kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, bazafatanya n’andi makorali arimo:
• The Way of Hope – Remera
• Inyenyeri – Kibuye/Karongi
• New City – Musanze/Kinigi
• Dukumbuye Ijuru- Mahama
• Itabaza – Kimisagara
Umuvugabutumwa mukuru azaba ari Niyomufasha Louise.
Umushinga Urambuye: Miriyoni 50 z’Ubufasha
Usibye urusengero, hari indi mishinga myinshi y’iterambere bateganya. Urugero, aho bakoreye amashusho y’indirimbo “Elisa” mu Karere ka Kamonyi, bateganya kuzubakira umuturage (umwizera) wabafashije. Ibi byose bituma amafaranga yose azakenerwa muri 2025 agera kuri miriyoni 50.
Korali Abahamya ba Yesu ntiyagarukiye ku ijwi, ahubwo iri gukoresha umugisha w’ivugabutumwa mu bikorwa bifatika. Iki gitaramo kizahuza imitima y’abagize Korali, abakunzi b’ivugabutumwa, n’Abanyarwanda bafite umutima w’impuhwe. N’ubwo miliyoni 10 ari menshi, barizera ko hamwe n’ubufatanye, urusengero ruzubakwa, maze impunzi z’Abadivantisite z’i Mahama zigire aho gusengera.
“Ku Bwa Mugenzi Wange” si igitaramo gusa, ni igikorwa cy’ubutwari, cy’impuhwe, kandi cy’ubumuntu.”
Ushaka Gutanga Inkunga:
MTN Mobile Money:
0788423603
Ibaruwe kuri: Angelique NIYONKURU
Ushaka Gukomeza Gushyigikira Korali:
Andikira cyangwa utange igitekerezo kuri WhatsApp: +250 785917770
Subscribe, Share, Comment kuri YouTube yabo “Abahamya Family Choir”
REBA INDIRIMBO NSHYA "BUNDI BUSHYA" YA KORALI ABAHAMYA BA YESU
REBA IMISHINGA Y’IYI KORALI MU NAMA BAKORANYE N’ABANYAMAKURU:
Uyu mwka wa 2025 ni uwo gufasha! Korali yateganyije ko hazakoreshwa miliyoni 50 zirenga muri 2025 gusa