× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abafana ba Meddy bamusabye gukorana indirimbo na The Ben irimo Mimi na Pamela

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Abafana ba Meddy bamusabye gukorana indirimbo na The Ben irimo Mimi na Pamela

Abafana ba Meddy bamusabye ko asohora indi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, byaba byiza akayikorana n’inshuti ye The Ben kandi mu mashusho yayo bagakoresha abagore babo, Mimi na Pamela.

Ibi bije nyuma y’ifoto Meddy yashyize kuri post ye ya YouTube no kuri Instagram y’inkoramutima ze ari kumwe na The Ben. Yayishyizeho ku ya 1 Werurwe 2024, arenzaho amagambo agira ati: “Bless you The Ben (Imana iguhe umugisha The Ben).”

Iyi foto yeretswe urukundo rudasanzwe, abayigezeho bagendaga babigaragaza mu buryo bwo gukora kuri like, bagasiga n’ibitekerezo bigaragaza ibibari mu mitima bigaruka cyane cyane ku kifuzo k’indi ndirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana yava hagati ya Meddy na The Ben, cyangwa Meddy akayisohora wenyine.

Indirimbo Meddy aheruka gushyira hanze ni Niyo Ndirimbo iri mu zikunzwe mu Rwanda no hanze yarwo mu bindi bihugu, aho Meddy afite abafana batabarika. Mu kwezi n’igice imaze gusa isohotse, dore ko yasohotse ku wa 15 Mutarama 2024, imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 3.6 kuri YouTube.

Urebye mu bitekerezo byayitanzweho, uhita ubona ko ibyinshi muri byo byanditswe n’abantu batazi n’icyo indirimbo isobanuye, ahubwo bakaba barayikunze kubera urukundo bakunda Meddy, cyangwa injyana y’indirimbo ubwayo.

Bamwe mu bafana bagize bati: “Meddy, duhe video ya ya ndirimbo mwari kumwe nyabuna! Cyangwa musohore indirimbo nshyashya kuko ntitwahaze ibikorwa byanyu. Mushyiremo n’abafasha banyu, aha ndavuga Mimi na Pamela.”

Abandi bagize bati: “dukeneye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana hagati yanyu.”
 “Turabakunda Meddy, duhe indi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana”.

 “Meddy, duhe iyindi ndirimbo pe! Ariko, banza ureke Niyo Ndirimbo yuzuze miriyoni 4 (z’abayirebye kuri YouTube) ubundi udutemo (uduhe) indi musaza. Kandi urabona ko indirimbo ziri mu Kinyarwanda zirebwa kurusha izo mu Cyongereza, bityo uge uduha ibyo benshi batahura (basobanukirwa). Niyo Ndirimbo yabaye virus (irakunzwe cyane) Kigali. Hezagirwa (habwa umugisha) mwene we.

Uyu witwa Elemo, indirimbo yavuze ko itagize abayirebye beshi kuri YouTube kuko iririmbwe mu Cyongereza ni Grateful yasohotse ku wa 14 Mutarama 2023, mu mwaka urenga imaze, ikaba itaruzuza miriyoni eshatu z’abayirebye. Imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 2. 2 mu gihe Niyo Ndirimbo yo iri hafi kuzuza miriyoni enye mu mezi abiri gusa.

Nubwo Meddy ntacyo yigeze asubiza abafana be ngo abemerere indi ndirimbo nshyashya kandi vuba, cyangwa se ngo yemere ko azayikorana na The Ben kandi bagakoresha abafasha babo Mimi (Umugore wa Meddy) na Pamela (Umugore wa The Ben) muri videwo, mu minsi mike ishize we ubwe yitangarije ko afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo no mu bundi buryo bw’ivugabutumwa.

Muri uko kuvuga ubutumwa bitanyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa, Meddy yavuze ko intego ye ari ukuyobora abantu ibihumbi icumi (10,000) bo muri Texas (imwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho atuye) aberekeza kuri Kristo, na miriyari (1000 000 0000) muri Afurika.

Yabitangaje mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo X yahoze ari Twitter na Instagram ku wa 17 Gashyantare 2024, agira ati: “Sindi umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ahubwo ndi umugabo wo kuvuga ubutumwa bwiza.”

Ibi ubisesenguye neza wabona ko ari hafi gusohora n’izindi ndirimbo kuko ntazabasha kugera kuri iyo miriyari we ubwe, ahubwo yizeye ko ibihangano bye bivuga ku butumwa bwiza bizabageraho.

Abafana ba Meddy na The Ben bifuza indirimbo hagati yabo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.