× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ababwiriza urubyiruko bari kurutenguha barwima ikintu cy’ingenzi rukeneye kurusha ibindi

Category: Pastors  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ababwiriza urubyiruko bari kurutenguha barwima ikintu cy'ingenzi rukeneye kurusha ibindi

Uburyo bwo gutoza abigishwa buracyafite ikibazo, kuko urubyiruko rukeneye guhura n’Imana, aho guhabwa amasomo gusa

Mu nyandiko y’ibitekerezo (op-ed), Daniel Timotheos Yohannan agaragaza ko uburyo busanzwe bwo gutoza abigishwa (discipleship) buri kunanirwa kugera ku rubyiruko rw’iki gihe. Avuga ko igihe kirekire amatorero yafashe gutoza abigishwa nk’urutonde rw’ibikorwa umuntu akora, aho gufasha abakiri bato guhura n’Imana mu buryo nyabwo.

Yohannan asobanura ko gutoza abigishwa atari ugusoza amasomo cyangwa gusohoza gahunda z’itorero, ahubwo ko ari ugukunda Imana no kugira inyota yo kuyimenya by’ukuri. Yerekana ko icyo urubyiruko rukeneye kurusha ibindi ari ukubona urugero rw’abantu babaho ubuzima bwegereye Imana, aho guhabwa inyigisho gusa.

Yagarutse ku buzima bwa se, K.P. Yohannan, wavugaga ko gukurikira Kristo bisaba ubwitange nyabwo, atari ugukurikiza amabwiriza gusa. Ibi ngo byaturutse ku kuba yarabonye ingaruka z’amatorero yigisha abantu gukora ibintu runaka ngo babe ab’umwuka, ariko bikarangira bidatanga impinduka z’ukuri.

Uyu mushumba agaragaza ko ikibazo gikomeye kiriho uyu munsi ari uko urubyiruko rufite amakuru menshi ku by’Imana kurusha ibindi bihe byose, ariko rukabura ubunararibonye bwo guhura na Yo. Avuga ko gusoma Bibiliya, gusenga cyangwa kwirinda ibyaha bidahagije mu gihe bitajyanye no gushaka ubusabane bwimbitse n’Imana.

Aha ni ho agaragaza urugero rwo muri Bibiliya, aho Mose yifuje kubona Imana, ndetse Eliya akayumva mu ijwi rito rituje, ibigaragaza ko guhura n’Imana bisaba umutima uyishaka by’ukuri.

Yibutsa kandi uburyo Yesu Kristo yahamagaye abigishwa be, atababwiye ngo baze abahe amasomo, ahubwo akababwira ati: “Nimuze mubane nanjye.” Ibi ngo ni byo shingiro ry’ukuri rya discipleship, aho abantu bakurira mu kureba no gukurikiza ubuzima bw’undi utanga urugero rwiza mu kwegera Imana.

Yohannan anenga ko muri iki gihe abigishwa bafite urugero rudahagije bakurikiza. Avuga ko bake cyane mu rubyiruko bashobora kuvuga bati: “Ndashaka kuba nk’uyu muntu kuko azi Imana by’ukuri.” Asanga iki ari ikibazo cy’abakuru batabaye urugero.

Akomeza agaragaza ko ubuzima bwera (holiness) ari bwo bw’ingenzi, kandi bukaba butagerwaho n’imyitwarire myiza gusa, ahubwo bugasaba ubwitange, gusenga, kwihana no kwemera guhindurwa n’Imana buri munsi.

Mu gusoza, Yohannan ashimangira ko ari ngombwa cyane gutoza urubyiruko rwo muri iki gihe, ariko ko intego idakwiriye kuba ku kureba ejo hazaza h’itorero gusa, ahubwo bakibuka ko ari bo bazaba abayobozi, ababyeyi n’abavugabutumwa b’ejo.

Avuga ko icyo urubyiruko rukeneye kurusha ibindi byose atari amasomo menshi, ahubwo ko ari abantu bababera urugero, bashobora kuvuga nka Pawulo bati: “Nimunkurikire nk’uko nanjye nkurikira Kristo.”

Asoza yibutsa ko ubuzima ari bugufi, kandi ko ikintu cy’ingenzi ari kimwe gusa: kumenya Kristo no kumumenyekanisha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.