× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

AMERWA na MVO bakorera ubuvugizi aba Metis, babucyereye muri ’Zamuka Mugore’ igiye kuba ku nshuro ya 2-VIDEO

Category: Leaders  »  March 2023 »  Nelson Mucyo

AMERWA na MVO bakorera ubuvugizi aba Metis, babucyereye muri 'Zamuka Mugore' igiye kuba ku nshuro ya 2-VIDEO

AMERWA izafatanya na MVO kuzamura gahunda yiswe ’Zamuka Mugore’ ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Ku nshuro ya kabiri, AMERWA (Association des Metis au Rwanda) ku bufatanye na MVO (Metis Vion Organization) babucyereye gushyigikira batizigamye no gushyira imbaraga zabo muri gahunda yatangijwe na AMERWA, yiswe "Zamuka Mugore".

Asobanurira Itangazamakuru mu ncamake byinshi kuri iki gikorwa, Umuvugizi akaba n’uwashinze AMERWA, Bwana Alain Numa yavuze uburyo uyu muryango utegamiye kuri Leta washinzwe.

Alain Numa yavuz ko uyu muryango ujya gutangira, yashegeshejwe no kubona ubwiyongere bw’abana bagiye bavuka ku babyeyi b’abazungu mu gahe abanyamahanga bamara mu Rwanda mu mirimo itandukanye, iyi mirimo yarangira bakagenda basize babyaranye n’abanyarwandakazi mu buryo buzwi cyangwa ku bw’ impanuka, hakaba n’igihe bavuye mu Rwanda batabizi ko bahasize imbuto izavamo abana.

Ubwiyongere bw’abo bana (Metis) byagaragaye ko bumaze kuba bwinshi ndetse rimwe na rimwe abo bana bakabyarwa n’abagore badafite ubushobozi, abana bagakura nabi bamwe bakabura ubufasha bwo kubaho ndetse no kwivuza, yewe abandi bakabura amikoro yo kubajyana ku ishuri bikarangira bamwe bayobotse imihanda.

Agaruka ku ngaruka z’ubuzima aba bana babamo, Alain Numa yavuze ko nawe yabyawe muri ubwo buryo kimwe na bagenzi be bibumbiye muri MVO.

Ushinzwe amategeko muri AMERWA, yasobanuye ko mu gihe gito bamaze gukora ubuvugizi ku myirondoro ya bamwe mu bana bavuka muri ubwo buryo babifashijwemo na za ambasade zihagarariye ibihugu bitandukanye bikomokamo abavugwa.

Alain Numa avuga ko AMERWA imaze gushyigikira abana gusubira kwishuri no kubona ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).

AMERWA kandi imaze guhugura ababyeyi b’abo bana uko bakora imyuga irimo nko gukora amasabune mu rwego rwo kubaha ubushobozi bwo kuzajya babasha kwikemurira ibibazo bitandukanye birimo n’ibyo kurera abo bana.

Agaruka kuri gahunda iteganyijwe ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore ndetse na gahunda ya ’Zamuka mugore’, Madamu Diane Mbarushimana (USA) Perezidante wa
MVO World (Metis Vision Organisation) yavuze ko ikibazo cy’aba metis kiri hose mu ku isi.

Yashimangiye ubufatanye bwabo na AMERWA cyane cyane muri gahunda zo kwigisha aba bana (Education). Yavuze kandi ko nawe yagize ikibazo mu myigire ye, bituma yiyemeza kuzahagararana nabo mu by’amashuri bakiga.

Muri Gahunda ya Zamuka mugore (MVO), yagize ati "Twari hano ku kwezi kwa 12 kandi nsanzwe nkurikira gahunda za Zamuka mugore, twe aho turi hose ntituzahwema gushyigikira papa Alain kuko iyi gahunda ituri ku mutima".

Papy Gaspard wungirije Diane muri MVO waturutse mu Bubiligi, nawe avuga ko yabonye ama video ya Alain Numa akorwaho cyane "Nubwo turi aba metis... ibihugu byacu ntibyatwemeye uretse u Rwanda".

Yagize ati "Abana ndetse na Zamuka mugore, ni byo bituraje inshinga, dushyigikira ibikorwa byose bya AMERW kandi tukaba twakora buri kintu cyose gishyigikira ngo babeho neza".

Yakomeje avuga ko nka MVO bazakora icyo bashobora cyose nabo bazabeho bafite uburenganzira nk’abandi.

Alain Numa yavuze ko icyo biyemeje ari ukubera aba bana ababyeyi, bakabaka ubushobozi bushoboka ndetse bagafasha ababyeyi babo guhindura imyumvire no kubigisha bakabanza kumva ko inkunga itazahora ’iboneka’, ahubwo ko bakwishakamo ubushobozi.

Abana bafashwa na AMERWA bari mu kigero cy’imyaka itanu (5) ndetse n’itandatu (6), bakaba bashyigikirwa mu buryo bw’imyigire ndetse no kubona ubwisungane mu buvuzi (Mutuelle de santé).

Alain Numa Umuvugizi akaba n’uwashinze AMERWA

Madamu Diane Mbarushimana (USA) Umuyobozi akaba n’uwashinze MVO

AMERWA na MVO biyemeje gushyigikira Zamuka Mugore

IKIGANIRO ABA BAYOBOZI BAGIRANYE NA PARADISE TV

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.