Ku wa 27 Werurwe 2026, AERA Ministries ya Kacyiru yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri barangije mu Cyiciro cya Kane cy’Ishuri ry’Ubudozi.
Mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko rufite ubuzima bugoye n’ubushomeri bashishikarizwa kwihangira umurimo, umuryango wa AERA Ministries watanze impamyabushobozi ku banyeshuri 8 basoje amahugurwa y’ubudozi, mu muhango wabereye ku rusengero rwa AEBR Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku wa 27 Werurwe 2026.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu madini n’amatorero, abo mu nzego z’ibanze, imiryango y’abanyeshuri n’abaturage, aho hanagaragajwe imyenda yadozwe n’abahuguwe mu gihe cy’amezi 9, hagatangwa ubuhamya ndetse abanyeshuri bagashishikarizwa gukoresha ubumenyi bahawe.
Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yari Kayibanda Augustin wari uhagarariye Umurenge wa Kacyiru ari nawo AERA Ministries ibarizwamo. Abayobozi bose bitabiriye ndetse n’abanyeshuri bashimye igikorwa cyiza cy’ubugiraneza gikorwa na Pastor Chantal binyuze mu muryango yashinze witwa AERA Ministries.
Umuyobozi wa AERA Ministries, Pastor Uwanyirigira Marie Chantal, yavuze ko uyu muryango ugamije gufasha abantu bugarijwe n’ubwigunge n’ibibazo by’imibereho, binyuze mu Ijambo ry’Imana no kubigisha imyuga ibafasha kwigira.
Yagize ati: “AERA Ministries ni umuryango w’ivugabutumwa rihembura imitima. Dufasha abantu kuva mu bwigunge, ni ukuvuga abarimo imfubyi, abihebye n’abafite ubuzima bugoye, tukabigisha umwuga w’ubudozi kugira ngo bashobore kwihangira imirimo.”
Yakomeje asobanura ko nubwo igitekerezo cyatangiye kera, ibikorwa byatangiye gufata umurongo mu mwaka wa 2018, aho batangiye gushaka aho gukorera no gutangiza amahugurwa ku mugaragaro.
Ati: “Dufite imashini 6 zigishirizwaho abanyeshuri 12 mu byiciro bibiri, aho 6 biga mbere ya Saa Sita, abandi nyuma yaho, bakiga mu gihe cy’amezi icyenda. Kuva mu 2018 kugeza ubu, tumaze gufasha abanyeshuri 40. Icyo twishimira ni ukubona umunyeshuri aje nta cyo azi, agataha azi kudoda kandi ashobora kwihangira umurimo.”
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko bagihura n’imbogamizi zirimo kubura ubushobozi bwo guha abarangije imashini, ibyo bikaba bigora abanyeshuri barangije mu guhita batangira akazi ako kanya.
Ati: “Imbogamizi dufite ni uko abanyeshuri barangiza batabasha kubona imashini, ariko baba bafite ubumenyi. Turasaba abafite umutima wo gufasha kudutera inkunga, haba mu kugura imashini cyangwa ubundi bufasha.”
Abanyeshuri barangije aya mahugurwa bavuga ko ubumenyi bahawe bugiye kubahindurira ubuzima.
Niyonsaba Francine, umwe mu barangije, yavuze ko yinjiye muri iri shuri nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye adafite icyo akora.
Ati: “Naje hano nta cyo nzi, ariko banyigishije kudoda amakanzu, amajipo, amakabutura n’ibindi byinshi. Ubu ndakora uko nshoboye mbone imashini ntangire kwikorera, ndeke gusana no gusabiriza kuko nzaba mbasha kwiha ibyo nkeneye.”
Undi witwa Nyirabakunzi Peninnah uzwi nka Ninnah, yavuze ko yishimiye ubumenyi yungutse ndetse anashimira ubuyobozi bwa AERA Ministries.
Ati: “Madame Chantal yumva abantu kandi akabafasha. Uyu mwuga nzawukoresha nikorera, kuko mfite impamyabushobozi. Ubu nshobora kudoda imyenda y’abagabo n’iy’abagore, ndetse n’iyi nambaye ni njye wayidodeye.”
Karirekinyana Kelia, na we uri mu barangije, yagaragaje urugendo rukomeye yanyuzemo mbere yo kubona aya mahugurwa.
Ati: “Naje ndi imfubyi nta cyo nzi, ariko ubu nta bwoko bw’imyenda ntashobora kudoda. Ndashaka gushaka akazi nkabona imashini, hanyuma nkazashinga atoliye, ngaha n’abandi akazi.”
AERA Ministries imaze hafi imyaka itanu itanga aya mahugurwa y’ubudozi, aho yatangiye ifite ibikoresho bike ariko ubu ikaba ikorera ahantu hayo bwite hihariye. Mu cyiciro cya kane giheruka, abanyeshuri 12 ni bo batangiye, ariko 8 ni bo babashije kurangiza kubera ibibazo byabayeho mu gihe cy’amasomo.
Ubuyobozi bw’uyu muryango buvuga ko buzakomeza gushyira imbaraga mu gufasha urubyiruko, cyane cyane abakobwa n’abagore bari mu bushomeri n’ibindi bibazo binyuze mu kubaha ubumenyi n’indangagaciro zibafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.
Imyenda abanyeshuri bambaye, ni iyo bidodeye
Bahawe impamyabushobizi uko bari 8
Iyi ni imwe mu myenda n’ibikapu badoze bakiri abanyeshuri
Ibirori byitabiriwe na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze, abayobozi mu madini n’amatorero, abaherekeje abanyeshuri n’abandi
MU MASHUSHO YA PARADISE TV REBA UKO IBI BIRORI BYARI BIMEZE