Nubwo mu mwaka wa 2025 Itorero ADEPR ryahuye n’imbogamizi zirimo insengero zimwe zafunzwe, umurimo w’ivugabutumwa n’imishinga y’iterambere ry’abayoboke wagumye gukorwa mu ngufu nyinshi.
Mu mibare yatangajwe, byagaragaye ko uyu mwaka wasize itorero rigerageje gukora umurimo w’Imana mu buryo bwagutse kandi bufatika, haba mu bw’umubiri no mu bw’umwuka.
Itorero ADEPR ryatangaje raporo y’ibikorwa byakozwe muri uyu mwaka wa 2025, bigaragaza umusanzu rikomeje gutanga mu ivugabutumwa no mu iterambere ry’imibereho y’abaturage mu Rwanda. Ibi byatangajwe na Reverend Isaïe Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Ukuboza 2025.
Mu gihe hari insengero zimwe zafunzwe mu bice bitandukanye by’igihugu, ADEPR ivuga ko umurimo wayo utigeze uhagarara. Raporo y’uyu mwaka yerekana ko ibikorwa by’ivugabutumwa n’iterambere byakomeje mu buryo bufitiye abaturage akamaro.
Reverend Ndayizeye yashimangiye ko ibikorwa byose byagaragajwe ari “umugisha w’Imana” ndetse n’igisubizo cy’umurava w’abayoboke b’itorero.
Mu byo ADEPR yagezeho muri uyu mwaka harimo abigishwa bashya barenga ibihumbi 26 bakiriye Kristo. Muri bo, abantu 624 bari barabaswe n’ibiyobyabwenge babivuyemo burundu, nyuma yo kugerwaho n’ivugabutumwa rikorerwa mu mihanda no mu bice bibamo urubyiruko rukunze guhura n’ibibazo byo kwishora mu biyobyabwenge.
Reverend Ndayizeye yagize ati: “Imbaraga z’ubutumwa bwiza ni kimwe mu bihindura abantu n’abari mu biyobyabwenge bakabivamo. Ni umugisha w’Imana no gushimira abagize itorero.”
Yongeraho ko icyerekezo cya ADEPR ari uguhindura umuntu mu buryo bwuzuye, haba mu by’umwuka no mu mibereho isanzwe.
Raporo y’itorero igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 27 bafashijwe kubona ubwisungane mu kwivuza. Ikindi gikorwa gikomeye ni ugushyira abayoboke mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, aho amatsinda arenga ibihumbi 11, arimo abantu basaga ibihumbi 232, ahura buri cyumweru.
Aba bayoboke bahugurwa ku micungire y’amafaranga no kubyaza umusaruro umutungo wabo. Amafaranga bakusanya abikwa ku makonte atandukanye, hagamijwe kubafasha kwiyubaka mu murongo uhuje n’amahame y’itorero.
Reverend Ndayizeye ati:“Iyo baje gusenga ku Cyumweru, twibaza icyo bakora ku wa Mbere mu buzima bwa buri munsi. Tubigisha kwiteza imbere ariko mu murongo wo kubaha Imana.”
Mu rwego rwo kurandura ubukene, ADEPR yasannye cyangwa yubakira amazu imiryango 233. Hanatanzwe inka n’amatungo magufi ku miryango irenga ibihumbi 11, mu bikorwa byatwaye miriyoni 415 Frw.
Mu bijyanye n’uburezi, ADEPR ifite ahantu harenga igihumbi hatangirwamo amasomo yo gusoma, kwandika no kubara. Mu myaka itanu ishize, abantu bakuze barenga ibihumbi 23 bamaze guhabwa impamyabumenyi nyuma yo kwiga ayo masomo.
Hanone, abavuye mu biyobyabwenge bashyirwa mu mashuri y’imyuga 27, arimo abarenga 1500, bagahabwa ubumenyi bubafasha gutangira ubuzima bushya bw’iterambere.
Nubwo hari insengero zimwe zafunzwe, Umushumba Mukuru wa ADEPR yatangaje ko ibyo bitigeze bituma itorero ridakora umurimo waryo.
Yagize ati: “Nubwo hari insengero zafunzwe, nta bwo twahagaritse umurimo. Ibikorwa byose twagezeho ni igihamya cy’uko Imana iri kumwe natwe.”
Raporo ya 2025 y’itorero ADEPR yerekana ibikorwa byagutse mu ivugabutumwa, mu mibereho myiza y’abaturage no mu iterambere ry’ubukungu bw’abayoboke baryo.
Ku byatangajwe na Reverend Isaïe Ndayizeye, ADEPR irakataje mu murongo wo guhindura imibereho y’Abanyarwanda mu buryo burambye, haba mu by’umwuka no mu mibereho isanzwe.