× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR kwa Padiri! Guhura kw’Amadini n’Amatorero bagahurira muri Kiliziya ni intambwe ishimishije cyane - Prophet Eric Uwayesu

Category: Ministry  »  January 2023 »  Our Reporter

ADEPR kwa Padiri! Guhura kw'Amadini n'Amatorero bagahurira muri Kiliziya ni intambwe ishimishije cyane - Prophet Eric Uwayesu

Prophet Eric Uwayesu, Umuyobozi Mukuru wa Hosanna International Ministries utuye muri Mozambique, yagejeje kuri Paradise.rw ibaruwa ye y’akari ku mutima we nyuma y’uko amatorero arimo ADEPR agiriye ibihe byiza muri Kiliziya Gatorika.

Prophet Eric Uwayesu yanditse iyi baruwa nyuma yo gushimishwa cyane n’amasengesho yabaye ku mugoroba wo kuwa 25.01/2023 yahuje Amadini n’Amatorero atandukanye, bagahurira kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga i Nyamirambo, ibintu bidasanzwe kubona aba-ADEPR bajya gusenga muri Kiliziya Gatorika. Ni amasengesho yakozwe mu gusoza Icyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristo.

Aya materaniro adasanzwe yitabiriwe n’abo muri Kiliziya Gatorika ndetse n’abo mu Matorero anyuranye ya Gikristo, bakaba bari barangajwe imbere n’Abayobozi Bakuru b’Amadini n’Amatorero yabo. Abitabiriye iki gikorwa baramije Imana bari kumwe n’abaririmbyi bakunzwe nka Jehovah Jireh igizwe n’abo muri ADEPR na Chorale De Kigali yo muri Kiliziya Gatolika.

Ibaruwa ya Prophet Eric Uwayezu

GUSHIMA: Uko ibihe bigenda biha ibindi, haboneka impinduka ikomeye kandi nziza zikomoka ku buyobozi bwiza igihugu cyacu cy’u Rwanda dufite. Nyakubahwa H.E Paul Kagame mu ijambo rye akenshi yagiye ku Bumwe ibyo byaratwubatse twebwe abakiri bato kandi umuntu nyamuntu arangwa no kugira ubumwe. Ndashima cyane uruhare abanyamadini bakomeje kugira mu kungu ubumwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho kuri ubu birimo gufata intambwe ishimishije rwose.

Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga mu Itangiriro 11:6, Uwiteka aravuga ati “Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse.

Njye mu mboni zanjye mbona twese turi umwe kuko turi bene Imana, by’umwihariko ndashimira Ubuyobozi bukuru bw’Itorero ADEPR nk’itorero ryatureze mu bwana, turashima cyane impinduka nziza zirimo kugaragara ku buyobozi bwa Rev Isaie Ndayizeye.

Igikorwa cyabaye ’ejobundi’ [kuwa 27.01.2023] cyo guhura kw’Amadini n’Amatorero bagahurira mu kiliziya kwa Padiri ni intambwe ishimishije cyane twe abakiri bato dushima cyane cyane mu kurenga imipaka y’amadini, njye mbona ko byakabaye bituranga kuko Imana tuvuga dusenga ni Imana imwe yaremye ijuru n’isi.

Icyo nsaba: Ndasaba ko ibikorwa byo gushyira hamwe kw’abanyamadini byashirwamo imbaraga n’abakorera hanze y’u Rwanda tukunga ubumwe abashyize hamwe Imana irabasanga.

Umuyobozi wa Hosanna International Ministries

Prophet Eric Uwayesu Umuyobozi wa Hosanna International Ministries

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.