× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR Nduba: Korali Ijwi ry’Impanda yahumurije imitima hihana abantu 3, abarenga 64 bagiye kubatizwa

Category: Ministry  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

ADEPR Nduba: Korali Ijwi ry'Impanda yahumurije imitima hihana abantu 3, abarenga 64 bagiye kubatizwa

Kuri iki cyumweru twanyarukiye kuri ADEPR Nduba mu materaniro aryoshye aho abantu barenga 64 bagiye kubatizwa, ndetse Ijwi ry’Impanda choir ikaba iri mu myiteguro yo gusohora Video nshya.

Ku bakristo benshi, umunsi wo ku cyumweru ni umunsi w’umugisha. Kuri uyu munsi usanga benshi bateye umugongo icyerekezo baboheramo amahema;

Sinakubwira abari bageze ku gikwa cya kane ahagana mu bushorishori bakagitera umugongo mu rwego rwo guha icyubahiro uyu munsi mutagatifu.

Udushati twiza turamanurwa, udupate tugezweho tukagororwa, ababerwa no gukenyera barabigendera ngo izina rya Yesu Kristo rishyirwe hejuru.

Kuri iki cyumweru le 10/12/2023, umunyamakuru wa Paradise.rw yateraniye mu itorero rya ADEPR Nduba.

Ntiyagiye imbokoboko ahubwo uretse kwitwaza Bibiliya nk’igitabo cyakomotsemo iri zina rikomeje kwegereza benshi umukiza Yesu, yitwaje ikaramu ndetse na wino kugira ngo amakuru atangwe.

Ni iteraniro rya kabiri ryatangiye saa yine za mu gitondo. Iri torero rya ADEPR Nduba riyoborwa n’umushumba Past Ngendahimana Emmanuel ariwe watangije iteraniro ku mugaragaro yakira n’abashyitsi.

Uyu mushumba w’umunyamwuka utajya yiyumanganya mu mishinga ya mwene Mariya na Yozefu yazamuye amarangamutima ya benshi mu ikorasi yitwa Warahabaye.

Love family choir imwe mu zikunzwe kuri iri torero yahise ihamagarwa ku ruhimbi mu ndirimbo 2. Yazamukiye mu ndirimbo igira iti "Ntarindi shyanga rifite Imana ifite imbaraga nk’Imana twiringiye".

Iyi ndirimbo icurangitse mu njyana ya R&B yaturishije inacecekesha imitima nk’uko umwana w’inshuke yigwandika kuri nyina (Soma Zaburi 131:2).

Nyuma y’iyi ndirimbo, iyi korali yahise yihutisha injyana mu ndirimbo igira iti"Ntizigera ihinduka".

Ni indirimbo yibutsa abantu ko Ingoma zo mu isi zigera igihe zikarangira, ariko ingoma ya Yesu izahoraho iteka ryose. Ni indirimbo ikumbuza abantu kuzicarana na Yesu Kristo.

Iyi korali ikaba ikomeje kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa ku itorero rya Muganza Paroisse ya Rwarutabura ruzaba ku cyumweru le 17/12/2023.

Nyuma y’iyi ndirimbo ntibyasabye umuyobozi wa gahunda gukebakeba iburyo cyangwa ibumoso nka Nyakayaga Asaheli Mwene Seruia Murumuna wa Yoabu wari umugaba w’ingabo za Israeli akaba mwishywa w’umwami Dawidi.

Ahubwo yahise ahamagara Worship team yahawe Iminota itatu yo kwinjiza abantu mu mwanya wo kumva ijambo ry’Imana mu ikorasi yibutsa abantu ko Yesu agira neza.

Nyuma yo gukomereshwa isengesho ry’Imbaraga, umwigisha yinjiriye kuri page ya 480 ku gitabo cya Yobu 1:1 Yibukije abakristo kwisuzuma no gutekereza iby’urugendo rujya mu ijuru.

Aha yibukije abantu ibintu 4 byarangaga Yobu aribyo: Kuba umukiranutsi, Gutungana, Kubaha Imana ndetse no kwirinda ibibi.

Yongeyeho ko uko gukiranuka kwa Yobu kwatumaga agirira amakenga abana be babaga mu mazu kuri ubu twakwita Ghetto.

Yobu yagiraga amakenga y’ibirori abana be baremeshaga kuko yaribazaga ati"Ese kuki njye batantumira? Kuki badatumira ba nyina? Ibi bigatuma atambira ibitambo by’ibyaha abana be.

Umwigisha yibukije abantu ko badakwiye kwizihiza isabukuru bavukiye ngo bibagirwe igihe bakirijwe kandi bavuka batari bahari. Nyamara umuririmbyi yararirimbye ati"Sinzibagirwa igihe nakizwaga".

Yibukije abagenzi bajya mu ijuru ko bagakwiye kwiyibagirwa ngo bibagirwe intego y’urugendo. Yibukije abantu gusatura imitima Kristo akinjiramo.

Korali Ijwi ry’Impanda yasoje iteraniro mu ndirimbo igira iti"Imirimo Yesu Yankoreye,amahoro yuzuye umutima

Korali Ijwi ry’Impanda ni imwe muri korali zihagaze neza muri Paroisse ya Kinyinya iri torero ribarizwamo.

Amakuru Paradise.rw ifite avuga ko iyi korali imaze iminsi mu myiteguro yo gusohora amashusho y’indirimbo nyinshi ndetse zikaba ziri hafi kujya hanze.

Mu minsi iri imbere, Paradise.rw izaganira na Eric umuyobozi w’iyi korali kugira ngo aduhe amakuru yuzuye.

Amakuru meza yasoje iteraniro ni ukwerekana abantu barenga 64 bagiye kubatizwa bakaba barasoje amasomo y’inyigisho banatsinda isuzumabumenyi bakoze banatangirwa ubuhamya.

Korali Ijwi ry’Impanda izwiho kwambara neza no kuririmbana umutima iritegura gusohora video z’indirimbo zirenze imwe

Umushumba w’itorero rya Nduba Pastor Emmanuel

Love family Choir izwiho kugendana impamba yo guhembura imitima iritegura kwerekeza i Nyamirambo mu ivugabutumwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.