× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR NDUBA yateguye igiterane cy’urubyiruko yatumiyemo abarimo Thacien Titus

Category: Ministry  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

ADEPR NDUBA yateguye igiterane cy'urubyiruko yatumiyemo abarimo Thacien Titus

Mu rwego rwo kurushaho kwibutsa urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’itorero ndetse no kuba umusingi ukomeye itorero rihanze amaso, itorero rya ADEPR NDUBA ryateguye igiterane cy’urubyiruko kizaba kuri iki Cyumweru tariki 12/03/2023.

Itorero rya ADEPR NDUBA ribarizwa muri Paroisse ya Kinyinya ahazwi cyane nk’i Gasanze mu Mujyi wa Kigali. Iri Torero ryateguye igiterane gifite intego iboneka mu gitabo cy’Umubwiriza 12:1 hagira hati: "Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.”

Mu kiganiro yagiraanye na Paradise.rw, Sindayiheba Fidele Umuyobozi w’urubyiruko, yatubwiye byinshi kuri iki giterane, yagize ati" Urubyiruko ni imbaraga z’itorero nk’uko ari imbaraga z’igihugu. Twateguye iki giterane kugira ngo Imana ubwayo ibone ko duhari kandi ko dushobora kuyihesha icyubahiro".

Yakomeje ati "Hanyuma kandi hari abantu Imana iha ubuzima bakiri bato bakagira ngo hari ahandi bwakomotse atari kuri yo bakayibagirwa, bagahugira mu byabo. Ariko turagira ngo tubibutse ko bakwiye kwibuka Umuremyi wabo mu minsi bagifite imbaraga".

Ikindi, yatangaje ko umusaruro biteze muri iki giterane ari ukubona abantu bava mu byabibagije Umuremyi wabo (bakagarukira Imana), bakihana bagakomeza inzira y’agakiza.

Yanatangaje ko iyi ari intangiro y’ibikorwa byiza bifitiye inyungu Imana ndetse n’itorero kuko bazakomeza gutegura n’ibindi bikorwa bitandukanye byiganjemo iby’urukundo, harimo gufasha abatishoboye.

Iki giterane cy’urubyiruko cyatumiwemo korali Ijwi ry’Impanda ikorera umurimo w’Imana muri iri torero. Iyi korali yiganjemo urubyiruko, izwiho kugira indirimbo nziza cyane zikundwa cyane n’abatari bakeya.

Indi korali izaririmba muri iki giterane ni iyitwa Love Family yiganjemo abakozi ndetse n’abanyeshuri. Ni korali izwiho kuririmba indirimbo zururutsa imitima mu njyana y’abaramyi, ndetse igakundwa kubera uburyo baririmbamo birekuye.

Abazitabira iki giterane kandi bazagira umugisha wo gutaramana n’umuramyi Thacien Titus umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda ndetse no mu bihugu byo muri Afrika y’iburasirazuba, by’umwihariko mu ndirimbo nka "Mpisha mu mababa", "Aho ugejeje ukora", "Uzaza ryari Yesu" ndetse n’izindi. Ni mu gihe Umubwiriza w’Ijambo ry’Imana ari EV Hakiziyaremye Revelien.

Hari amakuru tugitohoza avuga ko Itsinda ryitwa Redeemed rigizwe n’urubyiruko rimaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’amajwi meza, naryo rizaririmba muri iki giterane.

Nanjye nkavuga nti, aho kubura muri iki giterane naburara.

Thacien Titus azaririmba muri iki giterane

Ntukwiye kuzabura muri iki giterane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.