× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR NDUBA: Thacien Titus yahinduye Gasanze isanzure, hitangwa hafi Miliyoni-Udushya 7 mu giterane cy’urubyiruko

Category: Ministry  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

ADEPR NDUBA: Thacien Titus yahinduye Gasanze isanzure, hitangwa hafi Miliyoni-Udushya 7 mu giterane cy'urubyiruko

Ku cyumweru tariki ya 13 werurwe 2023, ku rusengero rwa ADEPR Nduba habereye igiterane gikomeye cy’urubyiruko.

Ni igiterane cyavuzweho byinshi mbere y’uko gitangira, bitewe n’imbaraga iri torero ryashyize mu mitegurire, ndetse kigatumirwamo umuhanzi ukunzwe bikomeye muri Gospel Nyarwanda, uwo akaba ari Thacien Titus. Paradise.rw ikaba yabakusanyirije udushya twaranze iki giterane cyakurikiwe n’umunyamakuru wacu.

1.Protocol yari ihagaze neza: Urubyiruko rugizwe n’abasore n’inkumi bashimiwe bikomeye uburyo bakoze protocol. Mu myambarire myiza, babashije gushyira mu byicaro buri wese wakitabiriye, abashyitsi bicazwa ahabugenewe, bacunga umutekano w’abantu benshi bitabiriye ndetse n’ibintu.

Ikindi, hari team yayoboraga abashyitsi ahari ubwiherero ndetse bacunga umutekano w’abana. Ibyo byabaye intandaro y’uko nta muntu wigeze yibwa, nta mwana waburiyemo cyangwa ngo hagire uvuga ko yahutajwe.

2.Ubwitabire bwo mu rwego rwo hejuru: Nk’uko byavuzwe haruguru, ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR Nduba by’umwihariko umuyobozi w’urubyiruko bwana Sindayiheba Fidele bifashishije Paradise.rw isanzwe izwiho gufasha amatorero ndetse n’abahanzi n’abandi kugeza kure ubutumwa runaka bitewe n’uburyo ikurikirwa n’abatari bacye. Saa saba n’igice urusengero rwendaga kuzura. Byabaye ngombwa ko abana bimura ibyicaro kugira ngo bimukire abakuru.

3.Korali zari zabukereye zambaye neza, mu majwi meza: Korali 2 zisanzwe zizwiho kugira igikundiro muri iri torero zifatanyije n’abahanzi mu guhembura imitima y’abitabiriye iki giterane.

Korali Love Family mu myambaro yayo y’umukara wa kabayonga yabashije gufata imitima y’abatari bacye ibifashijwemo n’umutoza w’amajwi uzwiho gususurutsa ahantu.

Korali Ijwi ry’Impanda igizwe ahanini n’urubyiruko yaserutse mu myambarire y’akataraboneka. Ab’igitsina Gore bari bigabanyijemo amatsinda atatu aho bamwe bari bambaye ikanzu zitukura, irindi tsinda ryambaye ikanzu z’ubururu mu gihe abandi bari bambaye amakanzu y’umuhondo.

Abagabo bari bambaye amapantaro y’umutuku n’ishati z’ubururu bwa juru (Bleu ciel). Iyi myambarire yizihiye abatari bacye. Ikindi cyashimishije abantu ni imiririmbire y’aya makorali ndetse n’imibyinire aho birekuraga bishimishije.

4.Ijambo ry’Imana ryakoze ku mitima y’abitabiriye igiterane: Nk’uko insanganyamatsiko y’igiterane yavugaga: Kwibuka umuremyi wacu mu minsi y’ubusore bwacu, Umugabura w’ijambo ry’Imana Ev. Ngendahimana Revelien yinjiye muri iri jambo arisobanura mu mbaraga z’Umwuka Wera.

Uyu mugabo usanzwe azwiho kugira amavuta ndetse n’Umwuka Wera, Imana yamukoresheje iby’ubutwari bituma benshi bitabiriye bataha bafashe ingamba zo kurinda agakiza kabo nk’uko byagaragaraga ku maso.

5.Umuhanzi Thacien Titus yeretswe igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru: Ubwo Thacien Titus yakirwaga ku ruhimbi, humvikanye urufaya rw’amajwi n’amashyi. Ibi byatumye ubwo yahabwaga umwanya wo kuririmba, benshi bahise bahaguruka bamufasha kuririmba.

Mu ndirimbo 8 yaririmbye, wasangaga zose bazizi cyane ko ari umwe mu bahanzi bafite indirimbo nziza kandi zicurangwa ku maradiyo n’amaterevisiyo hafi ya yose yo mu Rwanda. Ubwo yageraga ku ndirimbo ikunzwe cyane yitwa "Aho ugejeje ukora", benshi bagaragaje imvamutima ndetse bamwe benda no kurira.

Indi ndirimbo yahembuye benshi ni "Mpisha mu mababa", aho wabonaga ko buri wese yaririmbaga asa n’uri gukurura ibihe abonera mu isi. Ibi byose byatumye uyu muhanzi ataha benshi batabishaka.

6. Ibyuma byatengushye abaririmbyi: Mu kinyarwanda baravuga ngo nta byera ngo De! N’ubwo byagaragaraga ko abaririmbyi bakoze imyitozo myinshi, ariko ibyuma ntibyababaniye kuko hari n’aho byagiye bigera abaririmbyi bakaririmbira aho.

Umuhanzi Thacien Titus yagowe cyane n’ibyuma, gusa arihangana arakomeza araririmba. Byageze n’aho na microphone zanga kuvuga.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Paradise.rw, Thacien Titus yavuze ko ibyuma bitari bimeze neza, bituma adakora ibintu neza nk’uko yari yabiteganyije. Uyu muhanzi wari waje yiteguye kuririmba mu buryo bwa Live byaramugoye bituma zimwe mu ndirimbo ze ziririmbwa mu buryo bwa Playback. Ubutaha bikwiye kujya bitegurwa neza.

7.Abantu butanze amafaranga hafi miliyoni yo kubaka Yorodani: Ubuyobozi bwa ADEPR Nduba burangajwe imbere na Pastor Ngendahimana Emmanuel uzwiho kuba ari umugabo ugira umuhate n’ishyaka by’umurimo w’Imana, bwashyizeho gahunda yo kwitanga kugira ngo hubakw Yorodani.

Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu kubaka urusengero rushya iri torero risengeramo ni we watangije umushinga wo kubaka Yorodani. Muri iki giterane abantu bitanze amafaranga asatira gatoya miliyoni yo kubaka Yorodani mu rwego rwo kugabanya urugendo rukorwa dore ko kuri ubu babatirizaga ahitwa i Butare.

8.Impinduka mu mpera z’igiterane bitewe no gufashwa: Ubwo igiterane cyendaga kugera ku musozo, ibintu byahinduye isura ubwo Thacien Titus yahabwaga indirimbo enye. Izi ndirimbo zahagurukije abantu, abari kuri Protocole nabo barafashwa, bamwe bafata micro nk’uko amafoto abigaragaza.

Ni nako barwanaga urugamba rwo kwigiza inyuma abantu biganjemo abana bashakaga gukora ku muhanzi Thacien Titus. Byabaye ngombwa ko umwe mu banyamakuru bafataga amafoto abafasha kwigeza abana inyuma.

Uyu musore wari kuri Protocole ni umwe mu bantu bafashijwe kwiyumanganya biramunanira, agera n’aho afata microphone. Iyi nkumi yambaye Badge nawe ni uko byamugendekeye

N’abacuranzi bajya bafashwa

Uyu mukobwa yendaga kurira kubera Thacien

Thacien Titus hamwe n’itsinda ryamufashije mu miririmbire

Uyu muhanzi nawe nyuma yo guhabwa akaririmbo kamwe nk’uko yabyivugiye, ngo azagaruka ku itariki yitwa Vuba

Korali Ijwi ry’Impanda, bo bahisemo gufashwa bunyambo

Uhagarariye urubyiruko, Fidele ati ’Nyamara bya bintu birakora wa’!

Pastor Emmanuel ati ’Nanjye nkafasha Thacien’

Uyu muvugabutumwa ni inshuti ya Thacien kubi

Ku myambarire, wagira ngo baturanye n’iduka

Aba bacuranzi bati ’n’ubwo ibyuma byadutengushye ntako tutagize’

Love Family n’umutoza w’amajwi wabo n’uko biba byifashe, ’C’est tout’

Abagize Nyobozi bari kwibaza ukuntu Imana yabigenje

Kubona aho kwicara byari ingorabahizi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.