× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR: Hateguwe igikorwa cyuje ubumana cyo kongera IBIRUNGO mu rukundo rw’abashakanye

Category: Ministry  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

ADEPR: Hateguwe igikorwa cyuje ubumana cyo kongera IBIRUNGO mu rukundo rw'abashakanye

Mu gihe ingo z’uyu munsi zirimo amakimbirane y’ingutu anavamo gatanya [Divorce] zikomeje kwiyongera cyane mu Rwanda, ADEPR Remera yateguye igikorwa cyo kongera ibirungo mu rukundo rw’abashakanye.

Bibiliya ivuga ko Itegeko risumba ayandi yose ari Ugukundana, ikongera ikavuga ko "ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe" Itangiriro 2:24.

Nusoma neza Bibiliya urasanga ishyigikiye ko umugabo n’umugore babana akaramata. Kugira ngo ubane n’uwo mwakanya ubuzima bwanyu bwose, birasaba ko muba mukundana byimazeyo. ADEPR Remera yaritegereje isanga mu rukundo rw’abashakanye habura ibirungo.

Igikorwa cy’ubumana cyateguwe na ADEPR Remera kiraba kuri uyu wa Kabiri tariki 14.02.2023 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira ni 5,000 Frw. "Muze tubane muri uyu mugoroba w’umunezero" - Niyo magambo agaragara ku byapa byamamaza iki gikorwa.

Umushumba wa ADEPR Remera, Rev. Gatanazi Justin n’umugore we ni bo bazitabira iki gikorwa cyiswe "Couples Romantic Diner". Umuryango wa Alexis Dusabe n’uwa Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR ku rwego rw’igihugu, ni bamwe mu bazitabira uyu mugoroba udasanzwe.

Abefeso 5:33 ni cyo cyanditswe kifashishijwe. Haragira hati "Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore nawe abone uko yubaha umugabo we".

Nubwo iki gikorwa cyateguriwe ama Couples cyahujwe n’umunsi Isi yose yizihizaho Umunsi w’Abakundana [St Valentin], ntabwo ADEPR Remera yagaragaje niba baragiteguye mu kwizihiza uyu munsi.

Amakuru yizewe Paradise.rw yamenye ni uko ntaho bihuriye rwose na St Valentin, uretse gusa kuba bihuje amatariki. Ukeneye kwitabira iki gikorwa, wahamagara izi nimero za telefone: 0788307409 na 0788611858.

Rev. Isaie Ndayizeye n’umufasha we bazitabira iki gikorwa

Alexis Dusabe n’umufasha we bazitabira iki gikorwa

Abashakanye bateguriwe igitaramo kuri uyu wa Kabiri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.