Itorero rya Gatenga, ADEPR Paruwasi ya Gatenga, basoje igiterane cy’iminsi ine.
Itorero rya Gatenga risoje igiterane cyatangiye ku wa 21 kugeza 24 Werugwe 2024, mu mibyizi iki giterane cyatangiraga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbiri. Naho ku cyumweru cyatangiye saa mbiri n’igice kugeza saa moya z’umugoroba.
Igiterane cyamaze iminsi ine kizatangira ku wa 15 kugeza 18 Gashyantare 2024 Kuri ADEPR Gatenga. Iki giterane cyari gifite intego igira iti: "None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujye ubona umugisha wubakire Uwiteka inzu nk’ uko yabikubuzeho. (1 Ngoma 22:11).
Iki giterane cyari kirimo amakorali yo kuri iri torero nka Holy Nation, Beula Choir,... ndetse na Korali y’abashyitsi yo kuri ADEPR Gihogwe ariyo "Rangurura Choir " n’abavugabutumwa basizwe amavuta na Nyagasani Rev.Past. Kanamugire Theogene na Pasiteri Bwatwe David.
Mu kwezi gushize iri torero ryari ryateguye igiterane nabwo cyamaze iminsi ine guhera ku wa 15 kugeza 18 Gashyantare 2024 Kuri ADEPR Gatenga. Iki giterane cyari gifite intego igira iti :" None mwana wange, Uwiteka abane nawe . Ujye ubona umugisha wubakire Uwiteka inzu nk’ uko yabikubuzeho (1 Ngoma 22:11).
lki giterane cyarimo amakorali yose yo kuri iri torero nka korali Beulah , Ukuboko kw’iburyo yamenyekanye cyane, Elayo, Nayoti, Nyota ya Alfajiri, Holy Nation ndetse na Korali y’abashyitsi nka korali Jehovanis guturuka kuri ADEPR Kimisange na Korali La Lumiere by’umwihariko hari korali yaturutse mu ntara y’iburengerazuba kuri ADEPR Kamembe iyo ntayindi ni Korali Bethel.