× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muzaze mwatebeje, abandi mwashananishije! Inkomoko y’ijambo "Umusaruro" ryahawe igiterane gitegerejwe i #Bugesera

Category: Crusades  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Muzaze mwatebeje, abandi mwashananishije! Inkomoko y'ijambo "Umusaruro" ryahawe igiterane gitegerejwe i #Bugesera

Nyuma yo kuva i Ntarama twambaye gikomando ndavuga amatiriningi ndetse n’inkweto za supuresi, ubu noneho twahinduye umuvuno, twiteguye gusubira mu Bugesera twatsapye amatisi twanatebeje ndetse na karuvati, bashiki bacu bo bazajyayo bashananishije.

Ufashe iyo foto abantu bose bambaye nk’uko tuvuze haruguru, baba baberewe cyane nk’uko
Paradise.rw iberwa no kwamamaza, niba utarayigeraho ahubwo ukeneye gusengerwa!!.

Ntimwumve ngo dusubiye mu Bugesera ngo mugire ngo tugiye kuroba amafi dore ko nayo atatugwa nabi, ahubwo tugiye kuroba abantu tubazana kuri Yesu mu giterane cy’ibitangaza n’umusaruro kizaririmbamo Rose Muhando na Theo Bosebabireba.

Umushinga w’iki giterane watangiriye muri Amerika usohorezwa mu Bugesera iwabo wa tirapiya na za kamongo, ndavuga ya mafi meza cyane aryoha kubi kurusha ibisheke bya pindari. Iki giterane kizaba mu minsi itatu tariki 14-16 Nyakanga 2023 kibere i Nyamata muri stade ya Bugesera.

Nyuma yo gukomeza gushishikariza abantu kwitabira iki giterane dore ko tutakwima ibyiza abeza, hari abakomeje kumbaza bati, ’ese kucyita icy’umusaruro’, aho ntibivuze ko buri muntu asabwe kuzakizamo yitwaje isahane ndetse n’ikanya?

Igisubizo ni oya!!! Ibuka ko n’umuririmbyi yaririmbye ati "Igihe cy’isarura gishize, abakozi bose bazataha kandi Umwami waba azabakira, ababwira ati: Mwakoze neza!’ None mwebwe murashaka gusarura aho mutabibye?

Mureke tubibe noneho dusarure. Mwakwibaza muti ese turabiba gute? Nimureke twese n’iyitsamuye twerekeze mu Bugesera mu giterane cyateguwe na Ev. Dana Morey, dutumire n’abadakijijwe kuzakibonekamo, nibakizwa tuzaba tubibye, umusaruro tuzaba tuwubonye. Umusaruro ni ukubona imbuto twabibye zeze, abanyabyaha bagakizwa.

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bategura iki giterane, twamubajije impamvu iki giterane cyiswe "Umusaruro". Yagize ati "Ni ukubera ko uwo ari we, aho twagiye hose twabonye amatorero yitabira amatsinda y’amatorero yabo ari menshi kandi tubona ibitangaza byo gukiza n’ibitangaza mu ntambara zacu kuko uwo Imana yacu ari nde.

Ni ukubera ko aho twagiye tujya hose, mu nsengero zitandukanye ndetse no mu matsinda twakoranye, twagiye tubona umusaruro w’abakizwa bakizera Umwami Yesu Kristo, ndetse tukabona umusaruro uvuye mu bitangaza. Ibyo bituma turushaho kumenya imbaraga z’Uwiteka".

Yakomeje avuga ko umusaruro biteze muri iki giterane "ni umusaruro uzaturuka mu butwari bwo kuyobora abantu inzira ijya mu ijuru, ni umusaruro witezwe ku bwo kuyobora benshi ku buntu bukiza bwa Yesu Kristo ku buryo benshi bazatura ibyaha byabo bakava mu nzira zabo mbi bagakurikira inzira ijya mu ijuru.

Ikindi kandi, iki giterane kizatuma amatorero yiyongera bitewe n’abazakizwa bakava mu nzira y’umwijima". Yakomeje agira ati: "Tugomba kubwira abantu ba Rukomo na Bugesera, tuti "Iki ni igihe cy’agakiza kawe, ubu ni igihe cyo gushyira ibyiringiro byawe ku Mukiza Yesu Kristo, kuko nta yindi nzira ijya mu ijuru, izere Yesu wenyine kuba umutware n’umukiza wawe".

Icyo ibyanditswe bivuha ku ijambo "Umusaruro"

Ijambo umusaruro rigaruka muri Bibilia inshuro ebyiri: Rusi 2:21 "Rusi Umumowabukazi aramubwira ati “Ni koko yambwiye ati ‘Ujye ugumana n’abahungu banjye ugeze aho bazarangiriza umusaruro wanjye wose."

Yeremiya 5:17 "Bazarya bamareho umusaruro wawe n’ibyo kurya byawe, iby’abahungu bawe n’abakobwa bawe bari bakwiriye kurya. Bazarya bamareho imikumbi yawe n’amashyo yawe, bazarya bamareho inzabibu zawe n’imitini yawe, n’imidugudu yawe n’inkike z’amabuye wiringiraga bazayishenyesha inkota".

Ukurikije ibi byanditswe, biragaragara ko umuntu asarura aho yabibye kandi arya ibyo yahinze.

Igitaramo cya Dana Morey muri Bugesera kizaba tariki 14-16 Nyakanga 2023, kibere muri Stade ya Bugesera. Kizaririmbamo Rose Muhando na Theo Bosebabireba. Mbere yaho bazakorera igiterane i Nyagatare muri Rukomo tarik 07-09 Nyakanga 2023. Kwinjira ni Ubuntu, Gusohoka ni Umugisha n’Umusaruro.

Kubura muri iki giterane ni ukunyagwa zigahera

Mureke natwe twerekeze i Rukomo na Bugesera, tuzahakura umusaruro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.