Bweyale, Uganda – Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo hatangire ibiterane bikomeye bya Miracle Gospel Harvest bizabera i Bweyale kuva tariki ya 3 kugeza kuya 6 Nyakanga 2025, Umuryango mpuzamahanga A Light to the Nations uyobowe na Evangelist Dana Morey watangaje ko imirimo yo gutegura aho bizabera igeze ku musozo.
Mu butumwa bashyize ku rukuta rwabo rwa Facebook ku wa 29 Kamena 2025, bavuze ko bashoje gutunganya ubutaka, bashyiraho inkingi z’amatente n’aho bashyira ibikoresho by’amajwi. Itsinda ry’abashinzwe amajwi ryakoze ijoro ryose ritaruhuka, rikigera ku kibuga rikomeza akazi ryishimye kubera ibyiza bari kubona bitangiye kubyara umusaruro.
“Abakozi bacu bashinzwe amajwi bakoze urugendo ijoro ryose, bageze aho ibikorwa bibera bataruhutse, bahita batangira akazi bafite ibyishimo byo kubona ko igiterane gitangiye kugerwaho.”
Imodoka nini zitwaye ibikoresho by’ibiterane zinjiye mu gace ka Bweyale zitangaza abaturage n’abapasiteri baho, nk’uko bigaragara mu buhamya bw’umuturage umwe wavuze ati:
“Mwakoze ibintu bikomeye. Ibi bintu ntibisanzwe, ni amateka ku buryo abantu bake cyane ari bo bazakora ibimeze nka byo.”
Impinduka mu Majyaruguru ya Uganda: “Urumuri rwatse”
Bweyale iherereye mu Majyaruguru ya Uganda ni hamwe mu hantu hazagaragarira ibyo A Light to the Nations yise “impinduka y’umwuka n’ubuzima.” Bibaye nyuma y’uko muri iki cyumweru A Light to the Nations, binyuze muri gahunda ya Mercy Ministry, bubatse kandi bagasana ubwiherero rusange bwo gufasha abaturage baho.
Muri ubu butumwa, bifashishije amagambo yo muri Matayo 4:16, bagira bati: “Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari mu gice cy’igihugu cy’urupfu no mu gicucu cyarwo, Bamurikirwa n’umucyo.”
Aya magambo bayashyizeho nk’igisobanuro cy’uko igiterane kizazana impinduka ikomeye ku batuye ako karere, haba mu buzima bw’umwuka ndetse no mu mibereho yabo ya buri munsi.
Imyiteguro irakomeje no ku giterane cya Lugazi
Nyuma ya Bweyale, igiterane kizakomereza i Lugazi kuva tariki ya 11 kugeza kuya 13 Nyakanga 2025, aho A Light to the Nations na yo imaze iminsi itegura aho kizabera.
Uyu muryango wagaragaje ko ibikorwa byose bikoranwa ugushishoza kw’Ishami rya A Light to the Nations rishinze imizi muri Afurika. “Twatangiye nyuma yo guhabwa umugisha n’amabwiriza y’umuyobozi wacu muri Afurika, batugenera gukora akazi nk’uko Imana iduhamagarira.” Uyu muyobozi yitwa Dr. Ian Tumusiime.
A Light to the Nations: Ubutumwa bujyanye n’ibikorwa
Ibi byose bibaye hashize igihe gito A Light to the Nations yerekanye ko ivugabutumwa atari amagambo gusa. Berekanye ko urukundo rw’Imana rugomba no kugaragarira mu bikorwa, nko kubaka ubwiherero, gutanga amahugurwa, gukomeza abayobozi b’amatorero no kugeza ubutumwa bwiza aho abantu batuye.
Bweyale n’abahakikije bariteguye, igiterane kiraje kandi abari bari mu mwijima batangiye kubona urumuri