× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

lnjili Bora bateguye igitaramo gikomeye bazafatiramo amashusho y’indirimbo nshya

Category: Choirs  »  June 2024 »  Alice Uwiduhaye

lnjili Bora bateguye igitaramo gikomeye bazafatiramo amashusho y'indirimbo nshya

Injili Bora ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero rya EPR-Gikondo / Karugira yateguye Live recording kuri iki cyumweru.

Injili Bora ni imwe mu makorali yamamaye cyane muri Gospel ndetse ikaba imwe mu makorali ahagaze neza cyane aho iyi korali iri gushyira hanze indirimbo ziri gusimburanywa amanywa nijoro. Injili Bora ni imwe mu makorali amaze gukoresha indirimbo z’Igiswayire aho bari baherutse gushyira hanze indirimbo bise "Ni Mwamba".

Nyuma yo gufatira indirimbo zitandukanye mu gihugu cya Kenya ubu lnjili Bora yateguye igitaramo cyo gufata amajwi n’amashusho. Ni igitaramo kizaba kuri iki cyumweru kuwa 09 Kamena 2024 ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba ku rusengero rwa Hope in Christ Church.

Iyi korali kandi imaze iminsi isohora indirimbo nyinshi zitandukanye zo mu rurimi rw’igiswayire zafatiwe mu gihugu cya Kenya ahitwa Nanyuki. lzi ndirimbo Injili Bora bari gusohora ziri kuri alubumu yabo ya 6.

Amateka y’iyi korali ahera mu 1997 aho yatangiriye ku baririmbyi 4 ariko ubu baragutse bagera ku baririmbyi barenga 100. Usibye kuririmba ubutumwa bwiza, Bora bakora ibikorwa bitandukanye, cyane cyane yibanda kubwiriza binyuze mu ndirimbo, mu rusengero rwabo no mu yandi matorero kandi aho bikenewe hose, bari ku rugamba nk’abasirikare ba Kristo. Ntabwo aribyo gusa, kuko bafite ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gusura abarwanyi.

Injili Bora ikaba ifite alubumu 6 arizo "Amasezerano","Heri","Mana Ndaje", "Nzakambakamba", "Operation", "Kapernaumu". lyi alubumu ya nyuma yakorewe mu gihugu cya Kenya mu ivugabutumwa lnjili Bora iherutsemo hamaze gusohokaho indirimbo 4zo kuri iyi alubumu hasigaye n’izindi zigera mu 9.

lnjili Bora Kandi yampamaye mu ndirimbo zitandukanye Kandi zanakunzwe cyane nka " Shimwa", "Ejo Hashize", "Icyo wandemeye",...

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.