× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndumva mfite ibyishimo bidasanzwe! Byinshi ku ndirimbo nshya "Nzamutegereza" ya True Promises

Category: Choirs  »  14 January »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ndumva mfite ibyishimo bidasanzwe! Byinshi ku ndirimbo nshya "Nzamutegereza" ya True Promises

True Promises, itsinda ry’ubukombe rikomeje gusarurira Ubwami bwa Kristo ryinjije abakunzi ba Gospel mu mwaka wa 2025 bari mu mavuta nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya "Nzamutegereza" ikomeje kuryohera benshi.

"Uwiteka Imana Muremyi w’isi n’ijuru yangiriye neza sinzi uko nabivuga, yankuye kure mu isayo y’ibyaha, maze ampa ubugingo, ubugingo bw’iteka. Umucyo mwinshi wamurikiye ubugingo bwanjye, ankozeho wese mperako ndahinduka, najye nzibera mu mahema y’iwe nzamutegereza, sinzarambirwa". Iyi ni indirimbo nshya "Nzamutegereza" ya True Promise"!.

Ni indirimbo imaze igihe gitoya igeze ku mbuga nkoranyambaga, yakiranywe igikundiro gitangaje wagirango yari yarahanuwe. Mu minsi 3 gusa isohotse yari imaze kurebwa n’abasaga 115,000; imaze gutangwaho ibitekerezo 588. Ubu bamaze kwiyongera cyane.

Paradise yagiranye ikiganiro na Mandela Ndahiriwe Umuyobozi wa True Promise, atubwira byinshi kuri "Nzamutegereza". Yagize ati: "Ni Indirimbo irimo ubutumwa, ikubiyemo inkuru irimo urukundo Imana idukunda, yerekana aho Imana yadukuye mu Isayo y’Ibyaha;

Uko yadukuye mu mwijima ikadushyira mu mucyo, ikatubwira uko idukunda kuruta uko tujya tubivuga, birarenze mbese, ikatwereka ko ntasoni kubafite Kristo mu mitima yabo. Aha ni ho rero duhita tuvuga ko uwo muremyi udukunda gutyo tuzamutegereza tutazarambirwa."

Hari n’uwavuze ko uwayoboye iyi ndirimbo nta bwiyemezi agira ahubwo yuzuye Mwuka wera. Abatanze ibitekerezo ku rubuga rwa YouTube bakomeje guhuriza ku budasa bw’iyi ndirimbo".

Uwitwa Pierre Celestin kwiyumanganya byamunaniye anyarukira ahatangirwa ibitekerezo ati: "Uyu Mwene data wayoboye iyi ndirimbo aranejeje cyane, mu ijwi ryiza, discipline, nta bwiyemezi agira, ahubwo yuzuye Mwuka wera. Umwami ashimwe ku bwa True Promises, I love you Guys!!.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA TRUE PROMISES YITWA "NZAMUTEGEREZA"

Uwanditseho "Flytv Rwanda we yagize ati: "Icyampa impano yo kuririmba bivuyemo uburyarya nazagukorera, ariko kuko ntabishoboye, basi nazakubyinira, gusa mpa gukira uburwayi mfite ,hanyuma njye ngutambira nk’abandi basore."

Abari n’abategarugori nabo kwiyumanganya byabananiye,bavuga ubudasa bw’iyi ndirimbo. Mu mukono mwiza, Uwitwa Noella yagize ati: "Mureke mbabwire, iyi ndirimbo irimo ukuri kwinshi, njyewe ho numiwe yanteye ibyishimo. Ni mu gihe uwitwa Lydia yagaragaje ko iyi ndirimbo imwubukije uko umucyo mwinshi wamurikiye ubugingo bwe.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Samy Pro, amashusho akorwa na Musinga, mu gihe Mubogora ari we wari ukuriye iki gikorwa (Executive director).

True Promise ni itsinda ry’ubukombe rikomeje gusarurira Ubwami bwa Kristo, Ubutumwa bwiza bukaba bukomeje kurenga imbibi z’u Rwanda bukambuka inyanja binyuze muri iri tsinda rikomeje gutangiza amashami hirya no hino ku isi nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza, Kenya, Bujumbura na Canada.

Ubusanzwe True Promises Ministries igizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye, intego yabo nyamukuru akaba ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Tariki 01 Ukuboza 2024, True Promises yakoze igitaramo cy’amateka cyabereye muri Camp Kigali. Amatike yose yaracurujwe arashira (Sold Out), ibintu bikunze kuba gacye mu bitaramo byo mu Rwanda ndetse ni yo korali ya mbere ibikoze mu mateka ya Gospel mu Rwanda.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi barimo Chryso Ndasingwa, Christian Irimbere, David Kega, Bosco Nshuti na Jado Sinza. Hari hari kandi abahagarariye amatsinda atandukanye yo kuramya no guhimbaza Imana arimo, Ambassadors of Christ, Holy Nation Choir, Gisubizo Ministries na Alarme Ministries.

Paradise iragusangiza amafoto macye y’uko byari bimeze:

Igitaramo "True Worship Live Concert" cyitabiriwe cyane, amatike yose arashira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.